Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yihanangirije abayobozi b’ibigo by’amashuri byasabaga abanyeshuri b’abakobwa icyangombwa kigaragaza ko badatwite mbere y’uko bemererwa kwiga, ivuga ko iki ari igikorwa kibi gishobora gutera ipfunwe ugikorewe.
Mu minsi ishize, ku mbugankoranyambaga hamaze iminsi hazenguruka ibaruwa yandikiwe umubyeyi n’ubuyobozi bw’ikigo babamenyesha ibyangombwa umunyeshuri agomba gutangira yitwaje. Muri ibi byangombwa, Ibaruwa igaragaza ko hagokmba kuba harimo n’urupapuro rw’uko umwana adatwite (Pregnancy Certificate).
Ku ruhande rw’ababyeyi bakomeje kugenda bagaragaza ko iki ari igikorwa cyiza gishobora gufasha ubuyobozi bw’ibigo guhangana n’inda ziterwa abangavu. Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yo ivuga ko bitera ipfunwe abana b’abakobwa bikanasa n’ibabavangura mu bandi.
Bimwe mu bigo byatunzwe agatoki mu kwaka ibi byangombwa harimo nka Blu Lake International, Gashora Girls na Riviera High School aho abanyeshuri bahiga bagomba kubanza kwerekana icyangombwa cya muganga wemewe na Leta kigaragaza ko badatwite.
Minisiteri y’Uburezi yasabye abayobozi b’ibigo guhagarika kwaka bene ibi byangombwa, kuko bishobora kubangamira ihame ry’uburezi kuri bose u Rwanda rugenderaho.
Minisitiri w’uburezi mu Dr. Uwamariya Valentine aherutse gutangariza itangazamakuru ko Minisiteri ayoboye yiteguye gukora ibishobaka byose ntihagire umwana uvutswa kwiga n’uko atwite.
Amashuri mu Rwanda yari yarafunze imiryango kuwa 16 Werurwe 2020 biturutse ku cyorezo cya Covid-19.Biteganijweko amashuri azasubukura guhera kuwa 2 Ugushyingo 2020.



