Kuri uyu wa Mbere saa 11:47 z’amanwa ni bwo Daniel Lewis Lee yahawe igihano cyo gupfa yakatiwe n’Urukiko Rukuru rwa Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ni nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica ashinyaguriye umuryango w’abantu batatu, abaziza ko ari abirabura.
Reka turebere hamwe ibihugu 10 bya mbere ku Isi bigikoresha iki gihano, umubare w’abicwa, uburyo bicwamo na bimwe mu byaha bishobora gutera umuntu guhabwa igihano cy’urupfu.
Igihano cy’urupfu ni bumwe mu buryo bwemewe n’amategeko ya bimwe mu bihugu ku bantu bakoze ibyaha ndengakamere. Iki gihano gitangwa nk’uko ibindi bihano byose bitangwa, byemejwe n’urukiko. Bimwe mu bihugu bya Afurika bigikoresha igihano cyo gupfa twavuga nka: Botswana, Egypt, Equatorial Guinea, Libya, Somalia, South Sudan, Sudan, and Nigeria, Gambia na Burkina Faso.
Ikinyamakuru News Africa giheruka gukora urutonde rw’ibihugu 10 bya mbere ku Isi mu gushyira mu bikorwa iki gihano. Muri ibi bihugu 10, harimo na 2 byo ku mugabane wa Afurika.
Bumwe mu buryo bukoreshwa mu gushyira mu bikorwa ikigihano, harimo guca umutwe, kumanika, kuraswa urufaya no guterwa ishinge z’uburozi nkuko byakorewe Daniel Lewis Lee w’Umunyamerika.
Dore uko ibihugu bikurukirana mu gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu.
10. Japan
U Buyapani ni igihugu gikize kibarizwa mu burasirazuba bwa Aziya. U Buyapani bugizwe n’ibirwa bine n’utundi turwa dutoya, kiri rwagati mu Nyanja ya Pacific. Abayapani bifuje ko igihano cy’urupfu cyavanwa mu itegekonshinga ryabo, gusa byatambamiwe na Minisitiri w’Intebe, Abe Shinzo utarahwemye kugaragaza ko agishyigikiye ko uwakoze ibyaha ndengakamere agomba kwicwa.
Aha mu Buyapani, tariki ya 26 Mata 2013, Kasugai Hamasaki w’imyaka 67 na mugenzi we Yoshihide Miyagi bahawe igihano cyo kwicwa nk’uko bari baragikatiwe n’urukiko nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica no gucuruza ibiyobyabwenge. Imbere y’imbaga y’abantu babarirwa mu bihumbi, Yoshihide na Hamasaki baciwe imitwe n’umusore w’ibizigira wo mu bwoko bwa Samurai. Imibiri yabo yahawe abagize imiryango yabo ngo bajye kuyishyingura hakurikijwe imyemerere yabo.
9. Gambia
Gambia ni igihugu giherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Afurika. Mu 2009, muri Gambia hishwe abantu 9 nyuma yo guhamwa n’ibyaha. Perezida wa Gambia, Yahiya Jammeh yanze ko igihano cy’urupfu kivanwa mu itegekonshinga nyuma yo kuvuga ko asanga byakongera umubare w’ibyaha bikorerwa ku butaka bw’iki gihugu. Aha muri Gambia uhamwe n’icyaha, bamuzirikira ku giti bakamurasa amasasu kugeza ashizemo umwuka.
8. Afghanstan
Afghanistan ni kimwe mu bihugu bigifite mu itegekonshinga ryabyo igihano cy’urupfu. Mu 2012, abarwanyi ba 2 b’umutwe w’iterabwoba w’Abatalibani biciwe rwagati muri Sitade. Ni nyuma y’uko urukiko rwa Kabul rwabahamamirije ibyaha byo kwica, gufata ku ngufu abagore n’ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba. Aha muri Afghanistan, uhawe igihano cyo gupfa ahitamo uburyo abikorerwa, hagati yo kumanikwa no kuraswa urufaya rw’amasasu.
7.Sudan
Sudan mu mwaka w’2011 yashizwe ku mwanya wa 1 muri Afurika nk’igihugu gitanga igihano cy’urupfu ku bantu benshi. Iki gihe, Sudan yategekwaga na Omar Al Bashir. Mu 2013, abantu 13 bakatiwe urwo gupfa, 7 muri bo bicwa badahawe n’amahirwe yo kujurira mu rukiko. Muri Sudan, abantu 300 bishwe bahawe igihano cy’urupfu hagati y’umwaka w’2011 n’2018. Aha muri Sudan uhawe ihigano cyo gupfa yicwa anigishijwe mugozi.
6.Yemen
Yemen ni igihugu giherereye mu burengerazuba bw’amajyarugura y’umugabane wa Asiya. Ni igihugu kigendera ku mahame y’idini ya Isilamu. Yemen ni kimwe mu bihugu 4 bisigaye ku Isi bitanga igihano cy’urupfu no kubatujuje imyaka y’ubukure[abana]. Tariki ya 19 Werurwe 2013, uwitwa Mohammed w’imyaka 16 y’amavuko yahawe igihano cy’urupfu, nyuma y’uko yishe umuryango w’abanyamahanga wari utuye i Tiaz muri Yemen.
Bimwe mu byaha bitera ubikoze guhabwa igihano cy’urupfu mu bihugu bigendera ku mategeko ya Sheriya, harimo gufata ku ngufu abagore n’abana ndetse n’ubutinganyi. Uburyo bikorwamo, urukiko ni rwo rwemeza uburyo uhamwe n’icyaha yicwamo, harimo guterwa amabuye kugeza apfuye no kuraswa amasasu.
5. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni kimwe mu bihugu by’ibihangange bigikoresha igihano cy’urupfu. Muri Amerika, mu mwaka w’2013 abagororwa 34 bishwe bahawe igihano cyo gupfa. Kugeza mu 2017, muri Amerika yose hari abantu bakatiwe urwo gupfa bagera ku 3,147. muri Amerika bivugwa ko igihano cy’urupfu cyatangiye gukoreshwa kuva mu mwaka w’1678. Kugeza ubu Leta 32 mu zigize Amerika zifite iki gihano mu mategeko yazo.
Muri Amerika, igihano cyo gupfa gitangwa ku buryo butandukanye, ku bantu bagambaniye igihugu bicwa barashwe amasasu menshi mu gihe abakoze ibyaha bya gisivili bicwa batewe inshinge z’uburozi.
4. Saudi Arabia
Saudi Arabia ni igihugu kibarizwa ku mugabane wa Aziya. Saudi Arabia ifatwa nk’ubutaka butagatifu ku bemera bose b’idini ya Islamu. Dore ko ari ho intumwa y’Imana Muhamad yavukiye ikahakurira. Ibi ni nabyo bituma iza mu bihugu bya mbere bigihanisha abantu kwicwa, kuko nayo ari leta ya kisilamu.
Agace ka Deera Square kari mu murwa mukuru, Lyadh ni kamwe mu duce dukunze kwicirwamo abantu bakatiwe urwo gupfa. Mu mwaka w’2009 ku busabe bw’abagize Guverinoma, Ali Al-Khawahar yishwe arashwe nyuma y’iminsi itatu yari amaze abambwe ku giti. Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International washize ubu bwicanyi ku mwanya wa 1 mu bwicanyi ndengakamere bwabayeho bukozwe na Leta yemewe na UN. Kuva iki gihe, Umwami wa Saudi Arabia Salmani yashyiriweho ibihano.
3. Iraq
Iraq ni igihugu kigendera ku mahame ya Isilamu, kiri mu burasirazuba bw’Isi. Nyuma y’urupfu rw’uwari umuyobozi w’iki gihugu, Sadam Hussein wishwe amanitswe na Leta ZunzeUubumwe z’Amerika, iki gihugu cyagabanyije imibare y’abicwa bahawe igihano cy’urupfu. Muri Werurwe 2013, iki gihugu cyishe abantu 37 bari barahawe igihano cyo gupfa ku butegetsi wa Sadam Hussein. Aha muri Iraq ho icyo hatandukaniyeho n’ahandi ni uko uwahawe igihano cyo gupfa ashobora kwicwa atemaguwe. UN ivuga ko muri Iraq abantu bahawe igihano cyo gupfa bicwa mu buryo bwa kinyamaswa, ibi ahanini bituma uko ubutegetsi buje muri Iraq usanga bwose buhora mu bihano buba bwashiriweho n’uyu Muryango.
2. Iran
Iran ni igihugu gituranyi na Iraq, byose bigendera ku mahame y’idini ya Isilamu. Mu mwaka w’2012 honyine iki gihugu cyishe abantu 314 bari barahamwe n’ibyaha by’ubugome no gufata ku ngufu. Amnesty International ivuga ko buri mwaka muri Iran, abantu 250 bicwa bamanitswe mu migozi, abandi bagaterwa amabuye kugeza bashizemo umwuka.
1.U Bushinwa
U Bushinwa nibwo buza mu mwanya wa mbere mu bihugu bitanga igihano cy’urupfu kurusha ibindi ku Isi. Amnesty International ivuga ko byibura abantu 682 bicwa buri mwaka. Mu mwaka w’2009 gusa, mu Bushinwa abantu barenga 5,000 bishwe bamanitswe nk’igihano. Imibare y’ikigo Dua Hua Foundation ivuga ko mu bantu bose bicwa mu Bushinwa ubateranyije baruta umubare w’abantu bose bicwa nk’igihano ahasigaye hose ku Isi. Mu Bushinwa, igihano cyo gupfa gitangwa mu buryo bubiri, kumanikwa mu mugozi cyangwa kuraswa urufaya.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye riharanira uburenganzi bw’ikiremwamuntu, Human Rights watch risanga uko umuntu yakosa kose ntawe ukwiye guhanishwa gupfa. Abahanga mu mitekerereze bo bavuga ko urupfu atari igihano ahubwo ari nk’igihembo uba uhaye uwakoze ibyaha.


