muhire_jean_claude.jpg

Ibikorwa by’ubutwari byaranze Muhire wabuze indege imujyana kuvurirwa mu Misiri_Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Iminsi 18 irashize Bwiza.com ibagejejeho inkuru y’akababaro y’umusore w’imyaka 29 y’amavuko witwa Muhire Jean Claude utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, ubu akaba amaze amezi 20 avurirwa mu Bitaro bya Kigali (CHUK).

Uyu musore yaranzwe n’ibikorwa by’ubutwari mu gihe ubuzima bwe bwari bumeze neza ndetse na nyuma yaho, mu ntege nke yari afite nk’uko abatangabuhamya benshi babidutangarije mu butumwa bagiye batwoherereza. Ibi bikorwa kandi byatumye aserukira igihugu kenshi; aho yagiye anatwara ibihembo bitandukanye bihesha ishema igihugu.

Gusa mbere y’uko ibyo byose tubibagezeho, turabibutsa imiterere y’ikibazo cya Muhire mu ncamake, abashaka kukimenya mu buryo burambuye, mwakanda hano https://bwiza.com/?Muhire-yabuze-indege-imujyana-kwivuza-mu-Misiri-kubera-ko-ari-muri-bomboni

Incamake y’ikibazo cya Muhire Jean Claude

muhire_jean_claude.jpg

Muhire arwaye impyiko zombi, umuvuduko w’amaraso ukabije ndetse na Anemiya. Ubuvuzi yahabwa kugira ngo akomeze kubaho, ni ukubagwa, impyiko byibuze imwe igasimbuzwa nk’uko muganga yabimubwiye nyuma yo kumusangamo izi ndwara muri Gashyantare 2019.

Mugenzi we yamwemereye impyiko, ariko bisaba ko yayisimburizwa mu mahanga kuko ari yo babikorera. Ibitaro bya As-Salam Int’l Hospital byo mu Misiri byemeye kumuvura. Afite amafaranga ahagije yakusanyirijwe mu nkunga yamufasha kwivuza, yamugeza mu Misiri, akanabona ibyangombwa nkenerwa.

Ikibazo gihari kimukomereye ni uko yabuze indege imujyana mu Misiri kuko inshuro yashatse kujyayo; ikigo cya Ethiopian Airlines cyamubwiye ko nta ndege yamutwara kandi ari mu cyuma gitanga umwuka (bomboni).

Byasabye ko Muhire ategereza ubufasha bwa leta y’u Rwanda, ndetse umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima tariki ya 23 Nzeri 2020 yamwemereye gukurikirana ikibazo cye. Tariki ya 25 Nzeri, Muhire yandikiye Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel amusaba ubufasha, kugeza ubu aracyategereje igisubizo.

Bwiza.com tariki ya 7 Ukwakira 2020, twandikiye Minisitiri Dr. Ngamije Daniel dushaka kumenya niba ikibazo cya Muhire yaba yarakimenye (kitaraheze mu nzira), gusa kugeza ubu ntabwo aradusubiza.

Ibikorwa by’ubutwari byaranze Muhire

Muhire yashinze umuryango utari uwa leta ‘Love the Kids Foundation’ muri Kanama 2015, ukorera mu Murenge wa Kimisagara, nyuma yo gukora nk’umukorerabushake mu kigo cyareraga imfubyi muri uyu murenge, ahazwi nko kwa Antoine.

Uyu muryango ukora ibikorwa biteza imbere kandi biharanira uburenganzira bw’abana; cyane cyane abakomoka mu miryango ikennye.

fb_img_16024001361287554.jpg

fb_img_16024002160966606.jpg Aba ni bamwe mu bana bafashwa n’umuryango Muhire yashinze

Umuryango Love the Kids wibanda ku gufasha abana kubona uburezi n’uburere bwiza, aho ubishurira amashuri, bakiga neza bafite ibikoresho byose bikenerwa ndetse ukabishurira n’amafaranga y’ishuri.

fb_img_16024003084873840.jpg Ibi bitabo ni umusaruro w’igitekerezo uyu muryango wagize cyo gukusanya inkunga yo gukorera abana isomero

Uyu muryango kandi ukorana n’imiryango y’aba bana, aho utanga ubujyanama ku babyeyi cyangwa ababarera, mu rwego rwo gufatanya mu iterambere ryabo.

fb_img_16024000217000574.jpg Abana biga amasomo arimo amateka yaranze igihugu. Iyi foto yafashwe muri uyu mwaka, ubwo bari bagiye gusura ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ibumbatiye amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu

Ibikorwa bya Muhire birimo gufasha aba bana, kwandika ibitabo no gukora filimi, byamuhesheje amahirwe yo kwitabira inama n’imihango ikomeye mu Rwanda no mu mahanga nko mu Burundi, Uganda, Kenya, RDC, Misiri, Maroc, Saudia Arabia, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bufaransa.

Mu 2018, Muhire yatwaye igihembo cyo guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu cyitwa ‘Laureate of the French Government’s Human Rights Prize’, cyatangiwe mu Bufaransa.

muhire_mu_bufaransa.jpg Ubwo Muhire yegukanaga iki gihembo mu Bufaransa

Muhire ari mu banyamahanga 20 batsindiye ibihembo bya Global Dialogues mu 2015, we agikeha filimi ngufi yakoze ivuga ku buzima bw’umwana w’imfubyi witwa Liza wahohotewe na nyirarume n’indi yise ‘Forgive Yourself’.

liza.jpg Iyi filimi ya Muhire yarakunzwe

Yegukanye kandi ibihembo mu yandi marushanwa mpuzamahanga arimo Mandela Washington Fellow ryabereye muri Kaminuza ya Appalachian State mu 2017, Queen’s Young Leader ritegurwa n’umuryango wa Commonwealth mu 2016, African Youth Awards mu 2016; igihembo gihabwa urubyiruko rw’indashyikirwa muri Afurika ndetse na TEDx Speaker.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Ibikorwa by’ubutwari byaranze Muhire wabuze indege imujyana kuvurirwa mu Misiri_Amafoto
    Kuki
    Ineza ititurwa Indi
    Kuki koko

  2. Ibikorwa by’ubutwari byaranze Muhire wabuze indege imujyana kuvurirwa mu Misiri_Amafoto
    Kuki
    Ineza ititurwa Indi
    Kuki koko

  3. Ibikorwa by’ubutwari byaranze Muhire wabuze indege imujyana kuvurirwa mu Misiri_Amafoto
    Mubyukuri uburwayi bwimpyiko mu rwanda buri kwiyongera kubera umuvuduko wamaraso na diabete biri kwiyingera,kdi ikigaragara nta ngamba zo gukemura iki kibazo muburyo burambye leta iri kubishyiramo(guhugura abaganga no gushaka ibikoresho bikenewe ubwo buvuzi bwa kidney transplant butangire gukorerwa mu rwanda )hari abarwayi benshi bari kuri machine za dialyse chub,chuk,RMH,faisal,na kimihurura kdi ubwo buvuzi ntibukiza indwara ahubwo nubutuma basukuma iminsi,Lata nigire icyo ikora naho ubundi tuzahora mubibazo byo kubura abantu bafitiye igihugu akamaro,ikindi kibabaje ubwo burwayi muri gufata aba jeune batatengeje immyaka 35,igihugu kiri kwiyubaka muri secteurzose,ariko mubuzima bisa naho ibyo byibagiranye

  4. Ibikorwa by’ubutwari byaranze Muhire wabuze indege imujyana kuvurirwa mu Misiri_Amafoto
    Mubyukuri uburwayi bwimpyiko mu rwanda buri kwiyongera kubera umuvuduko wamaraso na diabete biri kwiyingera,kdi ikigaragara nta ngamba zo gukemura iki kibazo muburyo burambye leta iri kubishyiramo(guhugura abaganga no gushaka ibikoresho bikenewe ubwo buvuzi bwa kidney transplant butangire gukorerwa mu rwanda )hari abarwayi benshi bari kuri machine za dialyse chub,chuk,RMH,faisal,na kimihurura kdi ubwo buvuzi ntibukiza indwara ahubwo nubutuma basukuma iminsi,Lata nigire icyo ikora naho ubundi tuzahora mubibazo byo kubura abantu bafitiye igihugu akamaro,ikindi kibabaje ubwo burwayi muri gufata aba jeune batatengeje immyaka 35,igihugu kiri kwiyubaka muri secteurzose,ariko mubuzima bisa naho ibyo byibagiranye

  5. Ibikorwa by’ubutwari byaranze Muhire wabuze indege imujyana kuvurirwa mu Misiri_Amafoto
    Njyewe ndumva Minisitiri w’ubuzima kuba yaramenye ikibazo cya Muhire, yakamukoreye ubuvugizi vuba vuba hakaboneka indege akajya kuvuzwa, kuko nkurikije ibikorwa byiza Muhire akora, amafaranga yamutangwaho ntabwo yaba apfuye ubusa.

    Ubundi se amafaranga yirirwa akoreshwa ibitagira umumaro siyo menshi?

    Njyewe nuko mbyumva, mugire amahoro.

  6. Ibikorwa by’ubutwari byaranze Muhire wabuze indege imujyana kuvurirwa mu Misiri_Amafoto
    Njyewe ndumva Minisitiri w’ubuzima kuba yaramenye ikibazo cya Muhire, yakamukoreye ubuvugizi vuba vuba hakaboneka indege akajya kuvuzwa, kuko nkurikije ibikorwa byiza Muhire akora, amafaranga yamutangwaho ntabwo yaba apfuye ubusa.

    Ubundi se amafaranga yirirwa akoreshwa ibitagira umumaro siyo menshi?

    Njyewe nuko mbyumva, mugire amahoro.

  7. Ibikorwa by’ubutwari byaranze Muhire wabuze indege imujyana kuvurirwa mu Misiri_Amafoto
    Mwakwegera Flying Doctors niwo murimo ikora. Yohereza abarwayi hanze nkoresheje indege zagenewe gutwara abarwayi barembye.

    1. Ibikorwa by’ubutwari byaranze Muhire wabuze indege imujyana kuvurirwa mu Misiri_Amafoto
      ubundi se ayanyerezwa angana iki babishatse bamutwara

    2. Ibikorwa by’ubutwari byaranze Muhire wabuze indege imujyana kuvurirwa mu Misiri_Amafoto
      ubundi se ayanyerezwa angana iki babishatse bamutwara

  8. Ibikorwa by’ubutwari byaranze Muhire wabuze indege imujyana kuvurirwa mu Misiri_Amafoto
    Mwakwegera Flying Doctors niwo murimo ikora. Yohereza abarwayi hanze nkoresheje indege zagenewe gutwara abarwayi barembye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *