Uruganda rw’Icyayi rwa Gisakura ruherereye mu yahoze ari Komini Kagano ubu ni mu Murenge wa Bushekeli, Akarere ka Nyamasheke. Mu 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, uruganda rwa Gisakura rwayoborwaga na Mubiligi Anatole wakomokaga ku Gikongoro mu yahoze ari Komini Karambo i Bunyoma, ubu ni mu Murenge wa Kibumbwe, Akarere ka Nyamagabe.
Ni nyuma y’itangira ry’urugamba rwo kubohora igihugu, mu Ruganda rw’Icyayi rwa Gisakura hatangiye ibibazo by’amacakubiri.
Abatutsi bakoraga mu ruganda baratutswe, babita amazina abatesha agaciro arimo ba mazuru, inyenzi n’ibindi. Batotezwaga n’abakozi bagenzi babo barimo cyane cyane Ngiruwonsanga François na Alphonse bari abakanishi na Théoneste wayoboraga imirimo mu ruganda.
Nk’uko bisobanurwa n’umutangabuhamya mu bushakashatsi bwa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mubikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, kuwa 13 Ukwakira 1990 Ngiruwonsanga na Barinda bakubise umukozi mugenzi wabo witwa Cyubahiro Innocent, bamukubitira ku kigega cy’amazi cyari mu ruganda bavuga ko Inyenzi bene wabo zateye mu Mutara zamaze Abahutu.
Umutangabuhamya akomeza asobanura ko uretse abakozi bari basanzwe mu ruganda bashishikaye mu gutoteza bagenzi babo b’Abatutsi, hari abakozi bari baraturutse mu ruganda rw’icyayi rwa Mulindi barimo Rwiririza Anastase, Habineza Albert na Twagiramungu bari abakapita bakirirwa babwira Cyubahiro na Ntibiramira Innocent ko igikoroni cy’Abatutsi kitazashira. Umututsi aho ari hose yafatwaga nk’umugambanyi ufite imikoranire ya bugufi na FPR-Inkotanyi bavugaga ko igizwe na bene wabo b’Abatutsi.
Muri ibyo bikorwa by’urugomo byibasiye Abatutsi mu ruganda rw’Icyayi rwa Gisakura, ntacyo umuyobozi w’uruganda Mubiligi Anatole yigeze akora, haba guhana abahohotera bagenzi babo cyangwa kurenganura abarengana. Mubiligi Anatole yaranzwe no kurebera.
Uwo muco wo kurebera no gutererana abari mu kaga watije umurindi Abahutu bakoraga mu ruganda rwa Gisakura, barushaho gutoteza no guhohotera bagenzi babo b’Abatutsi umunsi ku wundi, kugera muri Mata 1994 ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa mu buryo bweruye.
SRC: CNLG



2 Responses
Ibikorwa by’urugomo n’itotezwa byakorewe Abatutsi mu Ruganda rw’Icyayi rwa Gisakura
Uzanyandikire ngusobanurire kuko mu by’ukuri ntakintu na gito ubiziho. ni ukwandika gusa.
Ibikorwa by’urugomo n’itotezwa byakorewe Abatutsi mu Ruganda rw’Icyayi rwa Gisakura
Uzanyandikire ngusobanurire kuko mu by’ukuri ntakintu na gito ubiziho. ni ukwandika gusa.