Impyiko ziri mu myanya ikomeye cyane mu mubiri w’umuntu kubera ko ari zo zisukura kandi zikayungurura amaraso ziyavanamo imyanda.
Ibi bisobanuye ko ibyago biba ari byinshi k’uzirwaye cyangwa ufite izidakora neza, ku buryo iyo zamurenze bishobora no kumuviramo urupfu.
Impyiko zikora nabi zigaragazwa n’imihandagurikire mu mikorere isanzwe y’umubiri.
Byitwa ko impyiko zikora nabi iyo zitangiye kubura ubushobozi bwo kuyungurura no gukura imyanda mu maraso ku buryo buhagije.
Ibimenyetso by’imyiko zikora nabi biragoye kugaragara iyo bikiza, gusa kubibona hakiri kare ni ingenzi cyane kuko bifasha mu kuzivura hakiri kare bityo bikazirinda kwangirika.
Ibimenyetso byakwereka ko impyiko zikora nabi
Kwihagarika kenshi
Kwihagarika inshuro nyinshi cyane nijoro, bishobora kuba ikimenyetso cy’impyiko zikora nabi. Ibi biterwa no kuba utuyunguruzo tw’impyiko tuba twarangiritse, kuko tuba tudashobora gufunga inkari. Ibi kandi bishobora kuba ikimenyetso cy’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari cyangwa kubyimba kwa prositate ku bagabo.
Amaraso mu nkari
Impyiko zikora neza ntizigomba gusohora uturemangingo tw’amaraso mu mubiri kuko akamaro kazo ari ukuvana imyanda mu maraso, ubundi agakomeza gutembera mu mubiri bisanzwe.
Iyo impyiko zikora nabi ku rundi ruhande, uturemangingo tw’amaraso dushobora gutangira gusohoka mu nkari; ibishobora kuba ikimenyetso cy’uko zikora nabi bitewe n’uko impyiko ziba zatangiye kuzamo utubyimba.
Kubyimba no kwiyongera ibiro cyane
Impyiko zifasha umubiri mu kwikiza imyanda n’uburozi butandukanye buba buwurimo, igasohoka ari inkari.
Iyo zidakora neza, ayo mazi yose yigumira mu mubiri, bikaba byatera ingiramubiri guhorana amazi menshi no kwiyongera ibiro.
Umubiri uhiraho no gucika intege
Akenshi kunanirwa biterwa no kubura umusemburo witwa erythropoietin (EPO) ufite akamaro ko gugutuma insoro zitukura z’amaraso zikorwa.
Izi nsoro zitwara umwuka mwiza wa oxygen ku turemangingo dutandukanye mu mubiri. Iyo impyiko zidakora ku buryo buhagije kubera umusemburo wa EPO, bituma insoro zitukura zigabanuka bityo ugahorana umunaniro no gucika intege buri gihe.
Kuzamuka k’umuvuduko w’amaraso
Iyo impyiko zangiritse, ntago zishobora kuringaniza neza umuvuduko w’amaraso.
Ibi bituma imbaraga amaraso acana mu miyoboro yazo agatuma imiyoboro y’amaraso mu mpyiko irushaho kwangirika no gukomera cyane.
Gufatwa n’imbwa
Impyiko iyo zikora nabi bitera imyunyungugu itandukanye mu mubiri kutagira urugero ruhagije; calcium na phosphore zigatangira kugabanuka mu mubiri, bityo imikaya igahora yikanya (ibizwi nko gufatwa n’imbwa).
Urufuro mu nkari
Iyo unyara inkari zirimo urufuro, bishobora kwerekana ko hari proteyine ziri gusohoka mu nkari. Uru rufuro akenshi ruba rumeze nk’urwo ubona uri gukubita amagi, kuko ari ni proteines za albumin ziyabonekamo ziba zasohotse mu nkari.
Ibiheri biryaryata
Iyo imyanda kimwe na acide yitwa uric (uric acid), bimaze kuba byinshi mu mubiri bitangira gutera uruhu ibituri ku ruhu. Ibi biheri bishobora no kugira ibara ritukura; riba ryatewe na aside nyinshi iri mu mubiri.
Guteragura cyane k’umutima
Mu gihe impyiko zangiritse, bishobora gutera potassium nyinshi mu maraso, bigatuma umutima uteragura cyane.
Iseseme no kuruka
Iyo imyanda ikabije kuba myinshi mu mubiri kubera impyiko zitayisohora uko bikwiye, umubiri utangira gushakisha uburyo bwose uyikiza, bigatuma ugira iseseme no gushaka kuruka kugira ngo isohoke.


