Ibitaro bya Ruhengeri bivuga ko abakomerekeye mu gitero cya RUD-URUNANA bashegeshwe

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philbert avuga ko abakomerekeye mu bitero by’inyeshyamba za RUD -URUNANA mu Mirenge ya Nyange, Kinigi na Musanze bashegeshwe n’ingaruka z’ibyababayeho.

Agendeye ku kuba abaganga b’ibitaro bya Ruhengeri ari byo byavuraga abakomerekeye mu gitero cyo muri Nzeri 2019 kikica 14, aba ndi bagera kuri 18 bakajyanwa mu bitaro, avuga ko bashegeshwe.

Ati ” Ibyabaye kuri aba baturage ni agahinda gakomeye cyane,turabizi kuko ari twe twagize uruhare rwo kubitaho haba abishwe ndetse na bamwe twagerageje kuvura.”

Mu muhango wo gutera inkunga abagezweho n’ingaruka y’iki gitero, Dr. Muhire yakomeje agira ati ” Nk’abanyarwanda rero natwe dufite umutima wa kimuntu twagombaga gufata iyambere tukaza kubareba tukabahumuriza mbese tukabereka ko turi kumwe.”

Uyu muganga yavuze ko aba baturage ari abahamya bw’uburemere bw’ingaruka z’iki gitero kuri aba baturage kuko nk’abaganga aribo bavuraga abagikomerekeyemo.

Dr. Muhire avuga ko kubasura bakabatera inkunga y’ibiribwa n’amakarita ya mitiweli ndetse no kubaba hafi ari kimwe mu byo bumva bafasha aba baturage koroherwa n’ingaruka z’ibyago byababayeho.

Ntavuga umubare w’ababa barakurijemo ubumuga gusa avuga ko bo nk’abaganga bazi uburemere bw’ingaruka z’iki gitero nk’uko inkuru ya Rwandatribune ibitangaza.

Inzego z’umutekano mu Rwanda zavuze ko abagabye ibitero muri ako gace bari bitwaje imbunda ariko ko hakoreshejwe n’intwaro gakondo, ingingo yumvikanisha ko hari abahakomerekeye bikabije.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *