Ibitero bya RED-Tabara nta byigeze bibaho, u Burundi bwarabihimbye: Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibitero u Burundi bumaze iminsi buvuga ko bwagabweho n’umutwe wa RED-Tabara nta byigeze bibaho, ko ahubwo ari ibinyoma Leta y’iki gihugu yahimbye mu rwego rwo gusiga icyasha u Rwanda.

Mu Ukuboza umwaka ushize ni bwo u Burundi bwijunditse u Rwanda runafata icyemezo cyo gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi, nyuma y’igitero bwavuze ko umutwe wa RED-Tabara wagambye ahitwa mu Gatumba hafi n’umupaka wa RDC.

Icyo gihe Gitega yavuze ko icyo gitero cyiciwemo abantu 20 ”biganjemo abagore n’abana”, mbere yo gushinja u Rwanda kuba ari rwo rufasha RED-Tabara binyuze mu ”guha imyitozo, kugaburira, gucumbikira no gusigasira abarwanyi bayo”.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique, yatangaje ko amakuru ubutasi bw’u Rwanda bwabonye agaragaza ko igitero cya RED-Tabara u Burundi bwitiriye u Rwanda nta cyigeze kiba, ko ahubwo ari bwo bwagihimbye.

Ati: “Ntibyigeze biba. Ubutasi bwacu bwagaragaje ko nta muntu wigeze agaba igitero [ku Burundi]. Ni ibintu byahimbwe. Barabizi ko tudakorana na RED Tabara cyangwa abandi, mbese nta gihamya na kimwe kibigaragaza. Yaba Godefroid Niyombare, yaba RED Tabara, nta n’umwe watera aturutse mu Rwanda. Ni cyo cyemezo twafashe. Kugeza ubu, ni uko ibintu bihagaze.”

Usibye gushinja u Rwanda gufasha RED-Tabara, u Burundi bwanarushinje kwanga kubuha abo bushinja kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri 2015.

Aba bayobowe na General-Major Godefroid Niyombare Gitega ivuga ko bari i Kigali.

Perezida Kagame yavuze ko mbere y’uko u Burundi bwivana mu biganiro bwagiranaga n’u Rwanda ikibazo cy’aba bantu cyari mu nzira zo gukemuka, bijyanye no kuba u Burundi bwari bwasabye u Rwanda kubuhuza na bo ndetse ibiganiro by’impande zombi bikaba byarimo kugana aheza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *