Mpandeshatu ya Bermuda (Bermuda Triangle) hari nâabayita Mpandeshatu y’Ikibi (Devils âTriangle) ni agace kari mu Nyanja rwagati ya Atlantic. Ni agace gahuza Miami, Bermuda na Puerto Rico. Inyandiko nyinshi zivuga ibitandukanye kuri aka gace k’amayobera bivugwa ko kamaze kuburiramo amato arenga 50, indege 20. Hari nâabagera kure bakavuga ko aka gace ari irembo ryinjira mu bwami bwa Sekibi, aho ngo ugiye ikuzimu wese abanza guca muri ako gace.
Ibigwi byâagace ka Berimuda Triangle
Mpandeshatu ya Bermuda ni agace gafite km2 1,294,994.06, Hari ubushakashatsi bwakozwe kuri aka gace bugenda bunyuranya ku mpamvu nyamukuru yaba itera aka gace kugira imbaragara zidasanzwe.
Amateka agaragaza ko ako gace kari mu twavumbuwe nâumuvumbuzi wâUmutaliyani, Christopher Columbus. Inyandiko ya Bitanicca.org ivuga ko ubwo Christopher Columbus yari mu bwato ajya kuvumbura isi nshya (Amerika) yaje kubona umuriro uturuka mu kirere wikubita mu mazi y’ako gace, nyuma kaza kumara ibyumweru birenga 5 haka umuriro muri ayo mazi.
Iki gihe ngo icyuma kiranga amerekezo cye cyatangiye kubura ubushobozi. Columbus wakundaga kuvumbura byinshi bitazwi ngo yahise ahindura amerekezo yâubwato bwe, kuko yaketse ko muri ako gace ashobora kuhahurira nâakaga gakomeye. Nyuma mu nyandiko yasohoye yagaragaje ko agace karimo Mpandeshatu ya Bermuda ari izingiro ryâimbaraga rukuruzi zose ziri ku Isi ziherereye,.
Ingero zâindege nâamato yaburiwe irengero muri Mpandeshatu ya Bermuda
Mu mwaka w’1909, Joshua Slocum yaburiye muri aka gace ka Bermuda. Bivugwa ko Joshua Slocum yari avuye muri Martha yerekeza muri Amerika y’Epfo. Ubwo yari mu nzira agenda ngo ubwato bwe bwaje gukururwa nâimabaraga atasobanukiwe aho ziturutse. Iki gihe ngo yohereje telegram iwabo igira iti: âNdimo kurushwa imbaraga nâamazi tugezemo, zishobora no gutuma turohamaâ
Umwanditsi wâumwongereza William Shakespeare mu gitabo yise âThe Tempestâ bivugwa ko yaba yaragarutse ku mbaraga zidasanzwe zigaragara mu mazi no ku kirere cyâiyi mpande eshatu. Gusa abahanga bandi bemeza ko izi mbaraga zidasanzwe zigaragara muri aka gace zishobora kuba zarabayeho mu myaka yo hambere, zikaza kumenyekana neza mu ntangiriro zâikinyejan cya 20.
Muri Werurwe 1918, ubwato butwara ibikoresho byâigisirikare cya Amerika bwaburiwe irengero. Nyuma ababucungiraga hafi ku ikoranabuhanga batangaza ko ubwo bwato bwabuze bugeze hagati yâibirwa bya Barbados nâicyambu cya Chesapeake Bay. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe zâAmerika Woodrow Wilson yagize ati: “Imana yonyine nâiyi Nyanja nibyo byamenya icyabaye kuri ubu bwatoâ bivuze ko nta makuru na make bigeze babona nyuma yâiburirwa irengero ryâubu bwato.
Mu mwaka 1941, andi mato 2 ya Amerika yo mu bwoko bwa Cyclops yaburiwe irengero muri aka gace ntihagira ikimenyetso na kimwe asiga inyuma cyagaragaza icyaba kiyateye kurohama.
Mu Kuboza 1945, amato 5 yâintambara yâAbanyamerika na none yari atwaye ibisasu byifashishwaga mu ntambara yâIsi yaburiwe irengero ubwo yari ageze gu gace kâamazi magari kari hagati Fort Lauderdale na Florida. Ni amato yarimo abasirikare bagera kuri 12 ba Amerika.
Muri uyu mwaka kandi indege zâintambara za Amerika 5 zaburiwe irengero muri ako gace, nyuma yo gusiga ubutumwa bugaragaza ko bashiranwe nâamavuta ya Moteri. Uyu munsi Amerika yahise yohereza indege yâubutabazi irimo abakozi 13 , nayo ihita iburirwa irengero.
Uko Mpandeshatu ya Bermuda yamanyekanye nkâimpamvu nyamukuru yâibura ryâamato nâindege mu kinyejana cya 20
Umwanditsi Vincent Gaddis niwe wakoresheje bwa mbere ijambo Mpandeshatu ya Bermuda (Bermuda Triangle), iki gihe yayigereranyaga nâirimbi rwasamiye buri umwe wese utazagira amakenga mu gihe cyose ahaciye. Mu nyandiko yasohoye mu kinyamakuru The Times, yaburiye abantu bose bakoresha amazi nâikirere cya Atlantic ko mu gace kari hagati ya Bermuda, Puerto Rico na Miami, hari imbaraga zidasanzwe zituma indege nâamato ahegereye aburirwa irengero.
Charles Berlitz, mu nyadiko yasohoye mu mwaka 1974 yavuze ka Mpandeshatu ya Bermuda, ari icumbi ryâibiremwa bituruka ku yindi mibumbe (Aliens) bityo ko ari byo birya kuri kimwe cyose kinyuze muri ako gace.
Icyo Siyansi ivuga kuri Mpandeshatu ya Bermuda.
Dr. Slash Dear impuguke muri siyansi yakoze ubushakashatsi ku mbaraga zivugwa kuri Mpandeshatu ya Bermuda, avuga ko impamvu nyamukuru itera aka gace gukurura amato nâindege ari uko karimo gaze metane nyinshi. Ibi bigaturuka kuri rukuruzi yâIsi isa naho ifite ubuhumekero muri aka gace.
Dr. Slash avuga ko izi mbaraga zifite ubushobozi buhambaye bwa rukuruzi aho bituma zibasha gukurura indege iri mu bilometero byinshi hejuru yâinyanja.


