Ibyago by’intambara y’ibitwaro kirimbuzi biri kwiyongera, gusa ntituri abasazi_Perezida Putin

Sangiza iyi nkuru

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yatangaje ko ibyago by’uko hashobora kubaho intambara y’ibitwaro kirimbuzi bikomeje kwiyongera; gusa avuga ko u Burusiya buzakoresha izo ntwaro ari uko bugabweho igitero.

Putin yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye inama ngarukamwaka y’akanama k’u Burusiya gashinzwe Uburenganzira bwa muntu.

Muri iri jambo yanavuze ko intambara yo muri Ukraine ishobora kuba “igikorwa cy’igihe kirekire”, mu gihe abategetsi bo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bemeza ko mbere Putin yumvaga azagera ku ntsinzi mu buryo bwihuse.

Hashize igihe ubushobozi bw’u Burusiya bwo gukoresha intwaro kirimbuzi bucungirwa hafi, kuva iki gihugu cyisanze mu ntambara na Ukraine muri Gashyantare uyu mwaka.

Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz mu kiganiro yagiranye na AFP, yavuze ko ibyago by’uko intwaro kirimbuzi zakwifashishwa muri iriya ntambara byamaze kugabanuka, ku mpamvu z’igitutu amahanga amaze igihe ashyira ku Burusiya.

Bitandukanye n’ibyatangajwe na Scholz, Perezida Vladimir Putin yavuze ko ibyago by’uko intambara ya ziriya ntwaro yabaho bikiri byinshi.

Ati: “Kubera ko ibyago birimo kwiyongera, byaba atari byo kubihisha”.

Putin cyakora cyo yashimangiye ko u Burusiya “nta na rimwe” bwakoresha izi ntwaro ari bwo bubikoze bwa mbere, kandi ko nta muntu n’imwe bwakangisha intwaro kirimbuzi zabwo.

Yunzemo ati: “Ntabwo turi abasazi, tuzi icyo intwaro kirimbuzi ari cyo. Ntituri hafi kwirukanka hirya no hino turata izi ntwaro nkaho ari urwembe.”

Perezida Vladimir Putin kandi yanirase ko u Burusiya ari bwo bufite intwaro kirimbuzi za mbere ku isi zigezweho, kandi zo ku rwego rwo hejuru.

Yagereranyije gahunda y’u Burusiya n’iya Amerika ku byerekeye ziriya ntwaro, avuga ko Amerika yagiye kure kurusha u Burusiya igashyira intwaro kirimbuzi zayo ku bundi butaka bw’ahantu hatandukanye ku Isi.

Ati: “Ntabwo dufite intwaro kirimbuzi gusa, harimo n’izirasa hafi ku butaka bw’ibindi bihugu, ariko Abanyamerika barazihafite, muri Turkiya, no mu bindi bihugu bimwe by’i Burayi.”

Putin yavuze ko n’ubwo intambara ya Ukraine ishobora kumara igihe kirekire, hari byinshi u Burusiya bwamaze kugeraho kubera yo.

Muri byo yavuzemo uturere Kherson, Zaporizhzhia, Luhansk na Donetsk u Burusiya mu minsi ishize bwiyometseho, nyuma y’amatora ya kamarampaka butigeze buvugaho rumwe n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *