Umuhanzi Uncle Austin ari mu bashenguwe n'urupfu rwa Nuriat

Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rwa Nuriat ufitanye isano na The Ben

Sangiza iyi nkuru

Ibyamamare binyuranye bikoresha urubuga rwa Instagram byashenguwe n’inkuru y’akabaro y’urupfu rwa Kabeho Nuriat rwamenyekanye mu ijoro ryo kuwa 24 Nzeri 2020 bitangajwe na The Ben.

Kabeho Nuriat ubusanzwe ni mushiki wa Mugisha Benjamin(The Ben) uvuka kwa nyina wabo.

Mu gutangaza inkuru y’urupfu rwa Nuriat The Ben yagize ati: “Nari ndi kuri Instagram nganiriza abafana n’umuryango mu buryo bw’imbona nkubone, ubwo Mama yampamagaraga arira cyane, ambwira ngo ’Ben, Kabeho ntakiri kumwe natwe’. Ntabwo mwabyumva gusa nabuze umufana wanjye ukomeye. Mushiki wanjye, umutima wanjye washengutse.”

Uncle Austin wari umwe mu nshuti za hafi z’uyu mukobwa, na we yanditse kuri Instagram agaragaza ko yashenguwe n’urupfu rwe, ati “Uruhukire mu mahoro mushiki wanjye.”

Kabeho yari mukuru wa Fifi wabyaranye na Jay Polly, ndetse babanye nk’umugabo n’umugore, baza gutandukana. Uyu muraperi yanditse agaragaza ko abuze umuntu w’agaciro, ati “Imana ikwakire mushiki wanjye Kabeho. Uruhukire mu mahoro, tubuze umuntu w’agaciro.”

Umuhanzi Uncle Austin ari mu bashenguwe n'urupfu rwa Nuriat
Umuhanzi Uncle Austin ari mu bashenguwe n’urupfu rwa Nuriat

Jay Polly yababajwe bikoye n'urupfu rwa Nuriat uvukana na Fifi babanye
Jay Polly yababajwe bikoye n’urupfu rwa Nuriat uvukana na Fifi babanye

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rwa Nuriat ufitanye isano na The Ben
    Yoooo ndababaye cyane kubona uyu mukobwa muto agiye kare mukobwa mwiza isinzirire mumahoro mushiki wajye mwiza

  2. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rwa Nuriat ufitanye isano na The Ben
    Yoooo ndababaye cyane kubona uyu mukobwa muto agiye kare mukobwa mwiza isinzirire mumahoro mushiki wajye mwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *