Icyo abarimo Ronaldo, Ronaldinho na Zidane bavuga ku rubanza rwa Messi na C. Ronaldo

Sangiza iyi nkuru

Lionel Messi na Cristiano Ronaldo ni amazina abiri yigaruriye imitima ya benshi mu mupira w’amaguru, ku buryo ubuhanga aba bombi bihariye bwagabanyije Isi mo ibice bibiri ku buryo kwemeza urusha undi ubuhanga byabaye urubanza rutarangira.

Ibiganirompaka cy’urusha undi hagati ya Messi na Ronaldo ntibyagarukiye gusa mu bakunzi ba ruhago, ahubwo byanageze no mu batoza ba ruhago ndetse n’abayikinnye.

Ni benshi bafite ibyo batangaza mu guhitamo umukinnyi wa mbere ku Isi, gusa kuri iyi ncuro turifashisha ibyavuzwe n’abarimo umwami Pele, Diego Maradona, Ronaldo Nazario, Ronaldo Gaucho, Zinedine Zidane, Diego Simeone, Sir Alex Ferguson, Fabio Capello, Paul Scholes, David Beckham, Zlatan Ibrahimovic, Marco Van Basten, Roberto Carlos, Kylian Mbappe na JĂĽrgen Klopp.

1. Pelé

Mu busanzwe ibarurishamibare nta kinini rikemura mu kugena umuhanga hagati ya Messi na Cristiano Ronaldo, gusa Pele ufatwa nk’umwami wa ruhago asanga Cristiano ari umuhanga kurusha Messi.

Ku bwa PelĂ©”Muri iki gihe umukinnyi mwiza ku isi ni Cristiano. Ni mwiza kubera ko ahozaho, gusa sinakwibagirwa Messi, ariko we ntabwo ari umwataka.”

2. Diego Maradona

Diego Maradona ufatwa nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose, asanga Lionel Messi ari we mukinnyi wa mbere ku Isi ugereranyije na mukeba we.

Ashimagiza Messi agira ati”Sinibuka igihe naboneye Messi akina nabi. Nkunda Messi kurusha Cristiano Ronaldo ariko nemera ko uwanyuma ari inyamaswa. Messi azahora yibukwa mu mateka y’umupira w’amaguru. Umupira w’amaguru wamuhaye byinshi nk’uko na we yabiwuhaye, ku buryo ntekereza ko gutwara igikombe cy’isi ntacyo byahindura.”

3. Paul Scholes

Niba hari abakinnyi bake b’Abongereza bagaragaje impano y’umupira w’amaguru Scholes abarimo. Uyu mugabo asangira na Cristiano Ronaldo kuba barakinanye muri Manchester United, gusa ntibimubuza guhitamo Lionel Messi nk’umuhanga kurusha Ronaldo.

Abagereranya yagize ati” Messi ni uwa mbere ariko Ronaldo ni umuhanga. Ronaldo ni igitangaza mu byo akorana imbaraga n’umuvuduko. Atsinda ibitego, agatera ama coup-frans, gusa hejuru y’ibyo Messi abikora neza cyane. Mu by’ukuri Messi afite buri kimwe.”

4. David Beckham

David Beckham uri mu bakinnyi bakomeye Ubwongereza bwagize mu mateke yabwo, ahuriye na Cristiano ku kuba bombi baranyuze mu makipe ya Manchester United na Real Madrid.

Cyakora cyo kuba hari icyo Beckham ahuriyeho na Ronaldo ntibimubuza guhitamo Messi nk’umukinnyi wa mbere ku Isi.

Ku bwa Beckham bariya bakinnyi bombi “Bafite ibyo bahuriyeho mu bumenyi bwabo bwa tekiniki n’impano, gusa Messi muri make ni we mukinnyi wa mbere ku Isi. Ari ku rwego rwa wenyine nk’umukinnyi, ntibishoboka kubona undi nka we. We na Cristiano utari ku rwego rwe bari hejuru y’abandi bose.”

5. Roberto Carlos

Roberto Carlos asangira na Cristiano Ronaldo kuba bombi baranyuze muri Real Madrid gusa azi cyane na Lionel Messi kubera ko bagiye bahurira muri El Clasico na Super Clasico.

Uyu munya Brésil asanga Cristiano Ronaldo ari we mukinnyi wa mbere ku isi ugereranyije na mukeba we Messi.

Yagize ati”[Cristiano] mwitegereza buri munsi akora imyitozo kandi uburyo akora burashimishije. Ashaka gutera imbere buri munsi akaba ari byo bimutandukanya na Messi.”

“Leo ni igitangaza, ariko imyitozo ya Cristiano, intego, ubunyamwuga, gukora cyane no gutsinda ibitego akora bimuha akarusho kurenza abandi.”

6. Sir Alex Ferguson

Uyu mukambwe ukomoka muri Écosse yabanye na Cristiano Ronaldo imyaka itandatu muri Manchester United, yemwe ni na we wamuvanye muri Sporting Lisbonne.

Ferguson ntahakana ko Messi ari umukinnyi w’umuhanga, gusa kuri we Ronaldo “yakinira ikipe yose akayitsindira igitego”, mu gihe Messi ari umukinnyi wo ku rwego rwa FC Barcelona gusa.

7. Marco van Basten

Uyu muholandi watwaye Ballon d’or eshatu, asanga abavuga ko Cristiano Ronaldo arusha ubuhanga Lionel Messi nta bumenyi bafite ku mupira w’amaguru.

Yagize ati”Cristiano ni umukinnyi w’igitangaza gusa abavuga ko arusha Messi ntacyo bazi ku bijyanye n’umupira w’amaguru cyangabashakashatsi bakaba babivuga nabi. Messi arihariye, nta wushobora kumwigana cyangwa gusubiramo ibyo akora. Umukinnyi nka we aboneka hagati y’imyaka 50 n’ijana.”

8. Zinedine Zidane

Zinedine Zidane na we ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza ba ruhago Isi yagize, asangiye na Cristiano Ronaldo kuba barabanye muri Real Madrid amutoza.

Ibyo birahagije ngo Zidane yemeze ko Cristiano ari we mukinnyi wa mbere ku Isi.

Amuvuga imyato yagize ati”Cristiano ni uwa mbere. Messi ni mukeba we kandi ubukeba bwabo buri wese yifuza kububona. Gusa Ronaldo ni igitangaza, nta magambo yamusobanura. Ni mbwiza kurusha nanjye n’ubwo nagize katiyeri nziza. Ni umukinnyi mwiza w’ibihe byose.”

9. Kylian Mbappe

Mbappe w’imyaka 20 y’amavuko abenshi bamufata nk’ushobora kuzasimbura Messi na Ronaldo igiye bazaba baramanitse inkweto.

Uyu Mufaransa avuga ko amahitamo ye hagati y’aba bagabo bombi ahindagurika, gusa akaba akunda Cristiano Ronaldo.

Ati” uko imyaka itashye amahitamo yanjye hagati ya Lionel Messi na Cristiano Ronaldo agenda ahinduka n’ubwo nemera ko natora Cristiano Ronaldo. Naramukundaga nkiri umwana.”

10. Zlatan Ibrahimovic

Zlatan Ibrahimovic uri mu bantu bake babashije gutsinda ibitego 500 nk’umukinnyi, yakinanye na Messi igihe gito muri FC Barcelona.

Ku bwa Zlatan, ngo bitangiye kugira ngo Isi izabone undi mukinnyi umeze nka Lionel Messi.

Yagize ati”Ndatekereza ko Messi yihariye. Sintekereza ko tuzongera kubona umukinnyi ukora nk’ibyo akora. Bitandukanye na Ronaldo ugira ibyo ageraho kubera gukora cyane. We si karemano.”

11. Fabio Capello

Capello w’imyaka 73 y’amavuko, ntago yigeze ahurira na Messi cyangwa Ronaldo, ku batamuzi yatoje ikipe y’igihugu y’Ubwongereza na Real Madrid.

Uyu mutaliyani asanga Ronaldo ari umukinnyi udasanzwe, hanyuma Messi we akaba umwihariko.

Ati”Ronaldo ni umukinnyi udasanzwe, Messi akaba umuhanga wihariye. Ku isi dufite abahanga batatu: PelĂ©, Maradona na Messi. Ronaldo afite imbaraga kandi yagufasha gutwara buri kimwe, gusa Messi ni umuhanga kandi ni mwiza kumurusha.”

12. Ronaldinho

Uyu munya Bresil mu gihe cye yafatwaga nk’umukinnyi wa mbere ku Isi, bitewe bn’ubuhanga budashidikanwaho yari yihariye.

Uyu mugabo asanga kuba atarakinanye na Messi igihe kirekire muri FC Barcelona ari igihombo kuri we.

Yagize ati”Messi nari gukunda gukomeza gukinana na we. Sinigeze mbona igihe gihagije cyo kubana na we kuko yari akiri muto. Nifuza kongera guhurira na we mu kibuga.”

Ku bijyanye na Ronaldo yagize ati”Nta gushidikanya ko Messi ari uwa mbere mu mateka y’Isi. Nta wigeze akora nk’ibyo Messi yakoze. Uwo wundi ni umukinnyi wuzuye ufite byose, gusa amahitamo yanjye ari kuri Messi.”

13. Diego Simeone

Uyu mutoza wa Atletico Madrid avuga ko bamuhitishijemo hagati ya bariya bakinnyi bombi yahitamo Lionel Messi, n’ubwo adahakana ko Cristiano Ronaldo byamworohera gukinana n’abakinnyi bari ku rwego rwo hasi.

Yagize ati”Umpitishijemo hagati ya Messi na Ronaldo birashoboka cyane ko nahitamo Messi. Mfite amahirwe yo gusinyisha umwe muri bo mu kipe isanzwe hamwe nabakinnyi basanzwe, Ronaldo birashoboka ko yakwiza neza.

14. Ronaldo Nazario

Ronaldo abenshi bazi nk’igifaru, asanga Messi na Cristiano Ronaldo bari mu Isi yabo, gusa akemeza ko Leo Messi ari hejuru ya CR7.

Abisobanura yagize ati”We (Messi) ntabwo ari kuri iyi si. Cristiano na we ni ukoariko ndabona Leo ari umukinnyi wuzuye. Arakomeye. Ndamukunda cyane kurenza abandi bakinnyi. Ibyo akora byose biratangaje.”

15. Jurgen Klopp

Uyu mudage utoza Liverpool asanga Lionel Messi ari we gitangaza kurusha Cristiano Ronaldo.

Ubwo yabazwaga kuri aba bakinnyi bombi yagize ati”Ntunze Selfie imwe rukumbi kuri Terefoni yanjye. Ni iyo nari ndi kumwe na Messi kandi Cristiano na we yari ari mu cyumba twarimo.”

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Icyo abarimo Ronaldo, Ronaldinho na Zidane bavuga ku rubanza rwa Messi na C. Ronaldo
    Christian akoresha imbaraga biroroshye kubona uwamusimbura mugihe cyavuba arko messi akoresha impano ye yihariye ariyo ituma aza imbere ya chrsno ndetse ntibyoroshye kubona uwamusimbura mugihe cyavuba

  2. Icyo abarimo Ronaldo, Ronaldinho na Zidane bavuga ku rubanza rwa Messi na C. Ronaldo
    Christian akoresha imbaraga biroroshye kubona uwamusimbura mugihe cyavuba arko messi akoresha impano ye yihariye ariyo ituma aza imbere ya chrsno ndetse ntibyoroshye kubona uwamusimbura mugihe cyavuba

  3. Icyo abarimo Ronaldo, Ronaldinho na Zidane bavuga ku rubanza rwa Messi na C. Ronaldo
    Kbs Messi ararenze cyane,ababajijwe uretse amarangamutima yuwo bakunda ntawagereranywa na.Messi knd yarushije amajwi Cristiano

  4. Icyo abarimo Ronaldo, Ronaldinho na Zidane bavuga ku rubanza rwa Messi na C. Ronaldo
    Kbs Messi ararenze cyane,ababajijwe uretse amarangamutima yuwo bakunda ntawagereranywa na.Messi knd yarushije amajwi Cristiano

  5. Icyo abarimo Ronaldo, Ronaldinho na Zidane bavuga ku rubanza rwa Messi na C. Ronaldo
    Christiano turamwemera kbs

  6. Icyo abarimo Ronaldo, Ronaldinho na Zidane bavuga ku rubanza rwa Messi na C. Ronaldo
    Christiano turamwemera kbs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *