Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaburiye M23 ko niramuka irashe ku mujyi wa Goma ingabo zayo zizahita ziyisubiza byihuse.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Christophe Lutundula, ubwo yaganiraga n’abadipilomate bahagarariye ibihugu bitandukanye i Kinshasa.
Yavuze ko “mu izina rya Perezida Tshisekedi ndetse n’iry’abaturage ba Congo, nababwira ko nihagira isasu na rimwe rigwa kuri Goma n’iyo byaba ku mpanuka, mumenye ko tuzasubiza mu masaha azakurikiraho.”
Minisitiri Lutundula yavuze ibi mu gihe kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru imirwano ikomeye ikomeje gusakiranya M23 na FARDC muri Teritwari ya Nyiragongo, mu bilometero bike uvuye i Goma.
Kuri ubu hari impungenge z’uko mu gihe imirwano yaba idahagaze bishobora kurangira igeze muri uriya mujyi utuwe n’abarenga miliyoni imwe.



2 Responses
Icyo RDC izakora mu gihe M23 yaba irashe kuri Goma
Ubundi se hari impuhwe bafitiye M23 cg ahubwo nuko batayishoboye?
Icyo RDC izakora mu gihe M23 yaba irashe kuri Goma
None se bayirashe itarahagera, kuki muvuga ngo nirasa Goma muzayisubiza. Umuntu wakwinjiranye mu nzu biragoye kumutsinda, ugize n’Imana wayisohokamo utahasize agatwe. Ariko mwakwicaranye koko mugashakira igisubizo ibyo bibazo. Abo baturage bakomeza gutakaza ubuzima ntacyo bibabwiye? Izo mbaraga mwazijyanye muri ibyo bisambu ,mukarwanya inzara muhinga munorora.