Igikombe cy’Isi: Argentine yageze muri 1/2 cy’irangiza yiyushye akuya

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’igihugu ya Argentine yaraye igeze muri ½ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi cya 2022 gikomeje kubera muri Qatar, nyuma yo gusezerera u Buholandi bari bahuriye muri ¼ cy’irangiza kuri Penaliti 4-3.

Ni nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino na 30 y’inyongera yari yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Argentine byasabye ko irokorwa n’umunyezamu wayo Emiliano Martinez wabanje gukuramo Penaliti ebyiri z’Abaholandi, zirimo n’iya Kapiteni Virgil Van Dijk wabimburiye bagenzi be mu gutera; mbere y’uko Lautaro Martinez yinjiza Penaliti ya gatanu yatumye Argentine ikomeza.

Iyi kipe y’umutoza Lionel Scaloni yayoboye umukino kugeza ku munota wa 90+11; mbere yo gutsindwa igitego cyo ku munota wa nyuma w’umukino cya Wout Weghorst.

Uyu rutahizamu wa Beskitas yo muri Turkiya ni na we wari wagaruye u Buholandi bwa Louis Van Gaal mu mukino ubwo yatsindaga igitego cya mbere ku munota wa 83 w’umukino, nyuma y’uko Argentine yari yabanje gutsinda ibitego bibiri.

Nahuel Molina ni we wari wabanje gufungura amazamu ku gitego yatsinze ku munota wa 35 w’umukino, nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Lionel Messi watsinze igitego cya kabiri kuri Penaliti yo ku munota wa 73 w’umukino.

Iminota 30 yose y’inyongera yihariwe na Argentine yayibonyemo uburyo bune bukomeye bw’ibitego, burimo n’ishoti rikomeye ryo ku munota wa 120 w’umukino rya Enzo Fernández ryagaruwe n’igiti cy’izamu.

Argentine muri ½ cy’irangiza igomba guhura na Croatia yasezereye Brésil kuri Penaliti 4-2; nyuma y’uko umukino wari warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *