Igisirikare cy’u Burundi cyemeje ko hari abasirikare bacyo bishwe n’ababuriye muri Somalia

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Burundi cyemeje ko hari abasirikare bacyo biciwe muri Somalia abandi baburirwa irengero, nyuma y’igitero cy’iterabwoba umutwe wa Al Shabaab uheruka kugaba ku birindiro by’Ingabo z’Umuryango wa Afurika ziri ku garura amahoro muri Somalia barimo.

muri Somalia bitabye Imana, nyuma y’igitero inyeshyamba zo mu mutwe wa Al Shabaab zagabye ku birindiro byabo.

Iki gitero cyagabwe mu rukerera rwo ku wa Kabiri tariki ya 03 Gicurasi, mu gace ka Middle Shabele ko mu majyepfo ashyira u Burengerazuba bw’umurwa mukuru wa Somalia, Mogadishu.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Col Floribelt Biyereke, yatangaje ko muri kiriya gitero “hari abasirikare bapfuye, abakomeretse ndetse n’ababuriwe irengero.”

Col Biyereke ntiyigeze atangaza umubare nyirizina w’abasirikare baba bariciwe muri kiriya gitero cyangwa abagikomerekeyemo.

Perezida Evariste Ndayishimiye mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko atabona amagambo asobanura buryo ki yamaganye yivuye inyuma kiriya gitero, gusa ashimangira ko “Afurika yatakaje abakobwa n’abahungu ku rubuga rw’intambara.”

Perezida Ndayishimiye na we yirinze gutangaza umubare w’abasirikare bishwe.

Cyakora cyo umwe mu basirikare w’Umurundi wavuganye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), yavuze ko hari bagenzi be babarirwa muri 30 bishwe, 22 bakomeretse n’abandi benshi baburiwe irengero.

Al Shabaab yo yatangaje ko yishe abasirikare 173 na ho abandi benshi itatangaje umubare ivuga ko yabafashe bugwate.

Leta ya Somalia n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bamaganiye kure kiriya gitero cy’iterabwoba.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Igisirikare cy’u Burundi cyemeje ko hari abasirikare bacyo bishwe n’ababuriye muri Somalia
    Reka tuze tumese alshabab

  2. Igisirikare cy’u Burundi cyemeje ko hari abasirikare bacyo bishwe n’ababuriye muri Somalia
    Reka tuze tumese alshabab

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *