Igisirikare cya Nigeria cyahakanye amakuru y’uko cyaba kirimo gutegura Coup d’État

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Nigeria cyahakanye amakuru avuga ko ba Ofisiye bacyo baba bari gutegura Coup d’État, mbere y’ibyumweru bibiri ngo muri iki gihugu habe amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Ishyaka All Progressives Congress (APC) riri ku butegetsi muri Nigeria riheruka gutangaza ko Igisirikare cyaba giteganya kudobya/kurogoya ariya matora.

Hari umwe mu bayobozi b’iri shyaka uheruka gutangaza ko ku wa Kane w’icyumweru gishize hari bamwe mu basirikare bo ku rwego rwa ba Jenerali bakoranye inama mu ibanga na Atiku Abubakar wo mu ishyaka People’s Democratic Party (PDP) ritavuga rumwe n’ubutegetsi, mu rwego rwo kunoza umugambi wa Coup d’État.

Ni amakuru cyakora cyo yamaganiwe kure n’Igisirikare cya Nigeria cyavuze ko ibyavuzwe ari ‘Propagande yeruye igamije guca igikuba.”

Umuvugizi w’Igisirikare cya Nigeria, Brig. Gen Tukur Gusau mu itangazo aheruka gusohora, yavuze ko “Igisirikare cya Nigeria ntikizigera kijya mu mugambi ugayitse n’umwe wo kudobya ubutegetsi bwacu twabonye bitugoye.”

Uyu musirikare yashimangiye ko Igisirikare cya Nigeria “gikora kinyamwuga, kandi cyubaha itegekonshinga”, bityo ko kitazigera na rimwe kigira uruhare mu gutembagaza ubutegetsi bwa gisibile.

Kugeza ubu abakandida 18 ni bo bazaba bahataniye kuyobora igihugu cya Nigeria cya mbere gituwe cyane kurusha ibindi hano ku mugabane wa Afurika, mu matora ateganyijwe ku wa 25 Gashyantare.

Batatu muri aba bahataniye gusimbura ku butegetsi Perezida Muhammadu Buhali uri mu minsi ya nyuma y’ubutegetsi bwe bahabwa amahirwe kurusha abandi barimo Bola Tinubu wo mu ishyaka APC riri ku butegetsi, Atiku Abubakar wo mu ishyaka PDP cyo kimwe na Peter Obi wo mu ishyaka Labour Party (LP).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *