Igisubizo cya Tshisekedi ku kuba RDC yaca burundu umubano n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko igihugu cye nta gahunda gifite yo kuba cyaca burundu umubano ushingiye kuri dipolomasi n’u Rwanda.

Tshisekedi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Tina Salama usanzwe ari umuvugizi we. Ni ikiganiro cyatambukijwe kuri Radiyo na Televiziyo y’Igihugu bya Congo (RTNC).

Kuva muri Kamena umwaka ushize RDC n’u Rwanda barebana ay’ingwe, ku mpamvu z’ibirego buri gihugu kimaze igihe gishyira ku kindi.

Nka Congo Kinshasa ishinja Ingabo z’u Rwanda kugaba ibitero ku butaka bwayo mu rwego rwo gusahura amabuye y’agaciro ari mu butaka bwayo, zikabikora biciye mu mutwe wa M23.

Ni umutwe kandi Kinshasa ishinja Kigali guha ubufasha.

Leta y’u Rwanda ku rundi ruhande na yo ishinja iya Congo kuba imaze igihe ikorana n’umutwe wa FDLR umaze igihe ufite gahunda yo gutera u Rwanda ugakuraho ubutegetsi buriho.

Umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi watumye mu Ukwakira 2022 RDC ifata icyemezo cyo kwirukana Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa.

Inama Nkuru ya Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Conseil Supérieur de la Défense) yakoranyijwe na Perezida Tshisekedi, ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022 i Kinshasa, ni yo yafashe umwanzuro wo kwirukana Ambasaderi Karega.

Kwirukana Karega ntibivuze ko Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa yahise ifunga imiryango, kuko yakomeje gukora nk’ibisanzwe bijyanye no kuba abandi badipolomate baragumye mu kazi kabo nk’ibisanzwe.

Ambasaderi Karega akimara kwirukanwa bamwe mu banye-Congo barimo n’abanyapolitiki bakomeye [nka Martin Fayulu] bakunze kugaragaza ko RDC ikeneye gucana burundu umubano wayo n’u Rwanda kugira ngo yigobotore ibibazo biyugarije.

Ni igitekerezo cyakora Tshisekedi yatangaje ko adashyigikiye, ngo kuko mu gihe icyo cyemezo cyaba gifashwe cyagira ingaruka ku banyarwanda benshi.

Yagize ati: “Abaturage b’u Rwanda ni abavandimwe [bacu], simbona impamvu yatuma ducana n’u Rwanda umubano ushingiye kuri dipolomasi. Ntidushobora kwicisha ibihumbi by’abaturage inzara cyangwa imihangayiko kubera umuntu umwe.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *