Ishyamba si ryeru mu mubano hagati y’ibihugu bya Qatar n’u Burundi nyuma y’amagambo atari aya kinyamwuga yatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi yibasira Qatar bikaba ngombwa ko Perezida Evariste Ndayishimiye yisegura.
Byose byatangiye kuri iki Cyumweru, itariki 3 Mutarama 2026, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Edouard Bizimana, yagiraga atya akajya ku rubuga nkoranyambaga rwa X (icyajoze ari twitter) akibasira Ubwami bwa Qatar bumaze igihe bugerageza guhuza Guverinoma ya Kinshasa na AFC/M23.

Minisitiri Edouard Bizimana yagize ati:” U Rwanda rwagerageje Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi ntacyakozwe none rukomeje gufata ubutaka mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo rurenze ku Masezerano ya Washington. Ni ngombwa gushimangira uruhare rutari rwiza rwa Qatar ikoresha ijambo ryayo n’amafaranga mu kubuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira icyo zikora.”
Aya magambo ya Minisitiri Bizimana ntabwo yishimiwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, wahise abona (ahari binyuze mu bajyanama be) ko ari ikibazo gikomeye gishobora gukururira akaga u Burundi.
Impamvu nta yindi n’uko usesenguye ibyo Minisitiri Bizimana yavuze, ubona ko agaragaza ko Qatar ifite umugambi utari mwiza kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ibyafatwa nko gusiga icyasha Qatar, igihugu kimaze kumenyekanaho kugira uruhare runini mu gukemura amakimbirane atandukanye hirya no hino ku Isi binyuze mu nzira ya dipolomasi aho gukoresha ingufu za gisirikare.
Icya kabiri, bisa nk’aho Minisitiri Bizimana afata Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igihugu cya mbere cy’igihangange ku Isi, nk’igikoresho cya Qatar kubera inyungu z’Amafaranga, ikintu kidashobora kwishimirwa n’ubutegetsi bwa Trump busanzwe nta mubano uhambaye bufitanye n’u Burundi.
Ibi ni ibintu bishobora kuba byabonwe n’abegereye Perezida Ndayishimiye, na we usanzwe uzwiho kuvuga ibintu atabanje gutekerezaho kabiri, bamugira inama yo kwisegura ku Bwami bwa Qatar inzira zikiri nyabagendwa.

Aha ni ho Perezida Ndayishimiye na we byabaye ngombwa ko ajya kuri X maze yisegura agira ati: “Iteka u Burundi bwashimye umubano mwiza urambye na Qatar, ndetse n’uruhare rukomeye rwa Qatar mu bikorwa by’ubwunzi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ni ngombwa gutanga umucyo ku kumva ibintu nabi cyangwa kwibeshya ku byerekeye uruhare rwa Qatar mu iterambere no kubaka amahoro.”
Birumvikana Qatar nk’igihugu kimaze gutera imbere mu bijyanye na dipolomasi cyakiriye kwisegura kwa Perezida w’u Burundi, n’ubwo abakurikiranira hafi ibibera mu burasirazuba bwa Congo bemeza ko amagambo nk’ariya adashobora kugenda gutyo gusa.

Aya magambo ntatagira ingaruka kuri Minisitiri Bizimana azagira ingaruka ku Burundi nk’igihugu mu bijyanye n’umubano wabwo na Qatar.
Gusa mu gusubiza Perezida w’u Burundi kidipolomasi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Al Khulaifi yagize ati:” Urakoze, Nyakubahwa Perezida, ku bisobanuro no kubyemera. Irangajwe imbere n’amahame ngenderwaho, Leta ya Qatar ikomeje gushikama mu kwiyemeza kubaka amahoro, kunga, no gukemura amakimbirane mu mahoro, kandi izakomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa bose mu rwego rwo gushyigikira umutekano n’amahoro arambye.”
Ntabwo ari ubwa mbere abayobozi b’u Burundi cyangwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo baba batangaje ibintu umuntu wese yakwibaza niba batekereje ingaruka bishobora kugira mu rwego rwa dipolomasi cyangwa mu mibanire y’ibi bihugu n’ibindi bihugu.
Nka Perezida Evariste Ndayishimiye yigeze kugira atya ubwo yari yasuye mugenzi we wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi Tshilombo, i Kinshasa, atangaza ko bakwiye gufasha urubyiruko rw’u Rwanda gukuraho ubutegetsi bw’igihugu cyabo, none ni we wirirwa avuga ko u Rwanda rushaka gukuraho ubutegetsi bw’u Burundi.
Mugenzi we, Felix Tshisekedi, na we mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka mu gihugu cye, yavuze ko nihagira akantu gato kaba mu rugamba Ingabo za FARDC zimazemo iminsi zihanganyemo n’umutwe wa AFC/M23, ashinja u Rwanda gutera inkunga, azasaba inteko ishinga amategeko, imitwe yimbi, gutangiza intambara ku Rwanda.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na we agira icyo avuga kuri aya magambo, yagaragaje ko hari abayobozi bamwe batangaza ibintu batabanje gutekereza ku ngaruka bishobora kugira, ari nabyo byabaye kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi



2 Responses
INJIJI ZIGENDELA NGO MUTAHE (IDIOT LEADERS)! U BURUNDI BWAGUSHIJ’ ISHYANO KU KUYOBORWA N’ IZI KASIYA RWOSE!
iki kintu gisa na byiringiro victor ndabibutsa ko kitara minister cyari ikivugizi cya fdlr. murebe Twitters zacyo za mbere yuko kiba minister. ufitevubwenge bucye kurusha absndi i Burundi arayobora.