Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Thomas Thabane, ushinjwa kwica uwahoze ari umugore we, yasutse abasirikare ku mihanda yo mu murwa mukuru Maseru ngo bagarure amahoro mu gihugu.
Minisitiri Thabane ashinjwa kwivugana Lipolelo Thabane wahoze ari umugore we wishwe muri 2017.
Avugira kuri Televiziyo y’igihugu ejo ku wa gatandatu, yavuze ko hari abafite mu nshingano kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko bashaka guhungabanya demokarasi, n’ubwo atigeze abavuga amazina.
Minisitiri w’intebe wa Lesotho yafashe icyemezo cyo kurunda ingabo ku mihanda, nyuma y’umunsi umwe urukiko rw’ikirenga rwa kiriya gihugu rwanze icyifuzo cye cyo gusesa inteko ishinga amategeko, nk’uko BBC yabitangaje.
Minisitiri Thabane ari ku gitutu cy’abamusaba kwegura, bamushinja kwica uriya wahoze ari umugore we, wishwe bikababaza cyane abenshi mu batuye Lesotho izengurutswe n’igihugu cya Afurika y’Epfo.
Lipolelo yarashwe nyuma yo kugirana ibibazo n’umugabo we bishingiye ku kutumvikana ku bijyanye n’ubutane bwabo. Nyuma y’amezi abiri Thabane yahise arongora undi mugore witwa Maesaiah bari kumwe ubu.
Uyu mugore na we yahamijwe n’urukiko kugira uruhare mu iyicwa rya mukeba we, gusa aza kurekurwa muri Gashyantare uyu mwaka atanze ingwate.
Abanyamategeko ba Minisitiri Thabane baherukaga gutangaza ko nka Minisitiri w’intebe afite ubudahangarwa butamwemerera kugezwa mu bushinjacyaha cyangwa gushinjwa ubwicanyi.
Magingo aya urubanza rwa Minisitiri w’intebe wa Lesotho rwoherejwe mu rukiko rukuru, ruzicara nk’urukiko rushinzwe itegeko nshinga rugafata umwanzuro niba urubanza aregwamo rushobora gukomeza.
Ni mugihe Thabane we aherutse gutangaza ko azegura ku mirimo ye muri Nyakanga uyu mwaka, kubera igitutu akomeje gushyirwaho n’ishyaka rye rimusaba kwegura.

