Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Roehampton yo mu Bwongereza bagaragaje ko ihene zikunda abantu bishimye ku maso. Buvuga ko ihene iyo ziri kumwe n’abantu bishimye, zibasha kumenya ibyumviro byabo. Ibi bihabanye n’ibyari bizwi mbere kuri iyi ngingo. Ubu bushakashtasi bwashyizwe hanze mu nyandiko ya Open Science buvuga ko ibi byavuye ku kuba abashakashatsi baragiye bereka ihene amafoto y’abantu bishimye n’abababaye. Izi hene zakurikiye ifoto y’umuntu wishimye kurushaa iy’uwarakaye. Bwerekanye ko inyamaswa zizirikwa nk’ihene, ifarasi n’izindi. Izi nyamaswa zibasha kumenya amarangamutima y’umuntu zirebye mu maso. Nanone kandi izi hene zagaragaje kwishimira ifoto y’umuntu wishimye ariko yashyizwe ku ruhande rw’iburyo bwazo kurusha ibumoso. Umwarimu muri Kaminuza ya Roehampton, Dr. McElligott avuga ko ubu bushakashatsi ari ingirakamaro kuko bufashije kumenya uko ihene zibana n’abantu.


