960x0.jpg

Imibare igaragaza icyuho gikomeye mu gihe Amerika yahagarika inkunga n’umusanzu wayo muri WHO

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yategetse ko inkunga n’umusanzu iki gihugu gishyira mu Muryango Mpuzamahanga wita ku buzima (WHO/OMS) bihagarara. Ibi byatera impagarara ku bihugu bituye Isi cyane cyane ibikennye n’ibyugarijwe n’ibyago bitewe n’uko iki gihangange mu bihugu gisa n’aho ari cyo gihatse uyu muryango.

Guhagarika iyi nkunga [bibanza kwemezwa cyangwa bikavuguruzwa n’inteko ishinga amategeko] byatewe n’impamvu ebyiri nyamukuru; politiki ndetse n’ubuzima bw’Abanyamerika.

Ku mpamvu ya mbere, ntihaciye kabiri Perezida Donald Trump yinubira uburyo Amerika ishora akayabo k’amafaranga muri WHO, yamara ikajya gukorera ku mabwiriza y’u Bushinwa butanga 1/10 cy’inkunga n’umusanzu Amerika iwuha. Amagambo y’uyu Mukuru w’Igihugu aherutse gushyira kuri Twitter yagaragaje ko: “WHO idakora inshingano zayo neza” cyane muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi, ku buryo cyayishyize mu kaga.

Impamvu ya kabiri, Amerika ni cyo gihugu cya mbere ku Isi gifite abantu benshi banduye Covid-19 ndetse kikaba ari cyo gifite umubare munini w’abishwe nacyo. Ni cyo gihugu gifite umubare munini w’abapfa ku munsi kuko bigeze kurenga 2000, ibintu bitigeze bibaho mbere. Umwanzuro wa Trump ugaragaza na none ko igihugu cye gishaka kwita ku baturage bacyo kuruta kureba ku bo ku ruhande.

Amahanga yahura n’akaga mu gihe Amerika yaba ihagaritse iyi nkunga

WHO nk’ishami rya ONU, ni umuryango mugari ugizwe kandi ufasha ibihugu byinshi mu nzego z’ubuzima, ukenera imbaraga nyinshi mu bihe by’ibyorezo nk’ibi. Guhagarika inkunga kw’Amerika kwagira ingaruka kuri ibi bihugu cyane nk’ibifite ubushobozi buke, bidashobora kwirwanaho mu bihe bikomeye.

WHO itanga ubufasha mu buryo butandukanye nko gutanga imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi mu bihugu byugarijwe n’ibyago (intambara, amapfa, Ibiza,..) ndetse n’ibikennye, gushyigikira gahunda z’ubuzima no guhangana n’indwara zitandukanye zirimo ibyorezo. Ibi byose ibikesha uruhare runini rw’umusanzu utangwa n’ibihugu nk’Amerika, u Bushinwa, u Buyapani n’u Budage.

Ikinyamakuru Fox News gisobanura ko ingengo y’imari ya WHO itegurwa mu myaka ibiri, ibihugu bitanga nabyo bitanga umusanzu mu myaka ibiri. Mu mwaka umwe, uyu muryango ukusanya miliyari 4.5 z’amadolari y’Amerika.

Muri Werurwe, WHO yavuze ko muri ibi bihe, ikeneye amafaranga miliyoni 675 z’amadolari y’Amerika kugira ngo ihangane n’iki cyorezo, bisobanuye ko ishobora kubura inkunga y’Amerika million 400$ cyangwa ikarenga 15% by’inkunga yose isanzwe itanga, ishyizwe mu mpuzandengo.

Inkunga y’Amerika kuri WHO mu myaka 10 ishize

Mu 2020, Amerika n’u Bushinwa byari byamaze gutanga umusanzu wabyo w’ibanze. Amerika yari yatanze $57,883,460, yizeza WHO ko Werurwe 2020 izarangira imaze gutanga $257,570,000. U Bushinwa bwo bwamaze gutanga $28,719,905 muri uyu mwaka.

Kuva mu 2010 kugeza mu 2019, Amerika yari imaze guha WHO inkunga irenga miliyari 3 z’amadolari ($3,484,120,251). Igizwe n’umusanzu yasabwaga gutanga ndetse n’inkunga yatanze ku bushake (ishingira ku musaruro mbumbe w’igihugu) kandi ni yo nyinshi.

Mu 2017 ni bwo iki gihugu cyatanze inkunga nyinshi kurusha indi myaka yose, ingana na miliyoni z’amadolari zirenga 515 ( $515,077,967). Iyi nkunga yari ku kigero cya 40% cy’igiteranyo ibindi bihugu byose byatanze.

Inkunga y’Amerika kuri WHO kuva mu 2010 kugeza mu 2019:

  • 2010: $246,424,386
  • 2011: $193,498,618
  • 2012: $210,324,745
  • 2013: $209,336,966
  • 2014: $361,350,163
  • 2015: $433,575,806
  • 2016: $467,726,419
  • 2017: $515,077,927
  • 2018: $392,927,760
  • 2019: $453,857,276

960x0.jpg

N’ubwo icyemezo cya Donald Trump kiramutse cyemewe n’Inteko ishinga amategeko kidashobora gusenya WHO cyangwa se ngo gihagarike bimwe mu bikorwa by’ingenzi uyu muryango, biragaragaza ihungabana rikomeye ryabyo, rizagira ingaruka ku bihugu bikeneye ubufasha cyane.

Umunyamabanga Mukuru wa WHO, Dr. Tedros Adhanom mu nkuru ya Reuters yo ku wa 13 Mata 2020 yari yavuze ko n’ubwo Donald Trump anenga imikorere y’uyu muryango, atazahagarika inkunga n’umusanzu w’igihugu cye bitewe n’ikiganiro baherutse kugirana kuri telefone.

Dr. Tedros ati: “Icyo nzi ni uko afite umutima wo gufasha ndetse nizeye ko umusanzu wabo kuri WHO uzakomeza. Umubano dufitenye ni mwiza.”

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Imibare igaragaza icyuho gikomeye mu gihe Amerika yahagarika inkunga n’umusanzu wayo muri WHO
    Niba USA ihagaritse inkunga ishyira muri UN twapfa cg twagira ibibazo bikomeye biragaragaza ko n’ubundi ibihugu bikennye bitariho.Niyo mpamvu nkunda H.E Kagame.Igihe kirageze ko ibihugu byacu byitwa ko bikennye byafata umwanzuro usharira wo kwigira nubwo byasaba ko dusubira inyuma ho 20 years.Gukomeza guhakwa ku banyamafaranga ntaho bizatugeza.

  2. Imibare igaragaza icyuho gikomeye mu gihe Amerika yahagarika inkunga n’umusanzu wayo muri WHO
    Niba USA ihagaritse inkunga ishyira muri UN twapfa cg twagira ibibazo bikomeye biragaragaza ko n’ubundi ibihugu bikennye bitariho.Niyo mpamvu nkunda H.E Kagame.Igihe kirageze ko ibihugu byacu byitwa ko bikennye byafata umwanzuro usharira wo kwigira nubwo byasaba ko dusubira inyuma ho 20 years.Gukomeza guhakwa ku banyamafaranga ntaho bizatugeza.

  3. Imibare igaragaza icyuho gikomeye mu gihe Amerika yahagarika inkunga n’umusanzu wayo muri WHO
    Njye siko mbibona.

    Nshingira ko intambara zose mu isi zishozwa na Amerika ubwayo.

    Nshingira ko indwara z’ibyorezo nyinshi ziterwa na Amerika.

    Nshingira ko abakozi benshi WHO ikoresha kandi bahembwa menshi ari abanyamerika.

    Nshingira ko amafaranga menshi ashirira mu bushakashatsi bw’imiti n’inkingo by’indwara ziterwa na USA ubwayo.

    Nshingira ko Amerika bari ibindi bihugu bikize kurisha Amerika kandi bifite umutima wo gufasha.

    Nshingira ko kuri ubu Amerika nayo ubwayo yarenzwe n’ibibazo. Nikiyoboye ikoranabuhanga n’ubuvuzi.

    Nshingira ko Amerika nayo isigaye ikenera ubufasha cyane cyane buva China.

  4. Imibare igaragaza icyuho gikomeye mu gihe Amerika yahagarika inkunga n’umusanzu wayo muri WHO
    Njye siko mbibona.

    Nshingira ko intambara zose mu isi zishozwa na Amerika ubwayo.

    Nshingira ko indwara z’ibyorezo nyinshi ziterwa na Amerika.

    Nshingira ko abakozi benshi WHO ikoresha kandi bahembwa menshi ari abanyamerika.

    Nshingira ko amafaranga menshi ashirira mu bushakashatsi bw’imiti n’inkingo by’indwara ziterwa na USA ubwayo.

    Nshingira ko Amerika bari ibindi bihugu bikize kurisha Amerika kandi bifite umutima wo gufasha.

    Nshingira ko kuri ubu Amerika nayo ubwayo yarenzwe n’ibibazo. Nikiyoboye ikoranabuhanga n’ubuvuzi.

    Nshingira ko Amerika nayo isigaye ikenera ubufasha cyane cyane buva China.

  5. Imibare igaragaza icyuho gikomeye mu gihe Amerika yahagarika inkunga n’umusanzu wayo muri WHO
    Ngewe ndikubona America itahagarika inkunga yayo kuko ibihugu nkabiriya bikoribintu bigirango bipiganwe mu kugaragaza ubuhangange bwabyo bityo rero iyihagaritse yabisankaho yicishije bugufi kubindi bihugu bigenzi byayo biryo bigasankaho icitse amazi mumvugo zibikigihe

  6. Imibare igaragaza icyuho gikomeye mu gihe Amerika yahagarika inkunga n’umusanzu wayo muri WHO
    Ngewe ndikubona America itahagarika inkunga yayo kuko ibihugu nkabiriya bikoribintu bigirango bipiganwe mu kugaragaza ubuhangange bwabyo bityo rero iyihagaritse yabisankaho yicishije bugufi kubindi bihugu bigenzi byayo biryo bigasankaho icitse amazi mumvugo zibikigihe

  7. Imibare igaragaza icyuho gikomeye mu gihe Amerika yahagarika inkunga n’umusanzu wayo muri WHO
    Ngewe mbona America itahagarika inkunga yayo

    Kuko biriyabihugu bikoribintu bisa nagapingane

    Ko kugirango bigaraze ubukaka nubushongore bwabyo

    Byintyo rero America ihagaritse iyonkunga

    Navugako isankaho yabibaye nkisina ngufi

    Muri bigenzi byayo murimacye yabisankaho yiyambuye icyubahiro

    Yarifite mu binding bihugu

  8. Imibare igaragaza icyuho gikomeye mu gihe Amerika yahagarika inkunga n’umusanzu wayo muri WHO
    Ngewe mbona America itahagarika inkunga yayo

    Kuko biriyabihugu bikoribintu bisa nagapingane

    Ko kugirango bigaraze ubukaka nubushongore bwabyo

    Byintyo rero America ihagaritse iyonkunga

    Navugako isankaho yabibaye nkisina ngufi

    Muri bigenzi byayo murimacye yabisankaho yiyambuye icyubahiro

    Yarifite mu binding bihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *