Mu ntangiro z’iki Cyumweru,nibwo umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nibwo wicaye utora itegeko rigamije gucunga imikoreshereze y’Ubwenge bw’Ubukorano(Artificial Intelligent).Impamvu ishingirwaho n’ukurebera hamwe uko ikoreshwa ry’ubu bwenge buhangano butazarengera.
Ni ryo tegeko rya mbere ku isi rijyanye muri uyu murongo ritowe mu gihe ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano rikomeje gutera imbere.
Abanyaburayi basabwe ko bakwizera iryo koranabuhanga ariko kandi no gufasha ko ryakoreshwa hubahirizwa uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, ntiribangamire kamere ya muntu yo guhanga ibishya.
Uyu mushinga w’itegeko wageze mu nteko y’u Burayi muri 2021, nyuma yaho muri 2022 hatangiye kuboneka cyane gahunda za mudasobwa (application) zikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano, gahunda zishobora kwandika inyandiko ku ngingo runaka, imivugo, amashusho n’ibindi byinshi kandi bigakorwa mu gihe gito cyane.
Ibi ni byo byatumye Abadepite benshi baritora, aho bagaragaje ko iri koranabuhanga rishobora gutuma habaho kuyobya abantu benshi ku isi.
Ku rundi ruhande nubwo hatowe iri tegeko, bamwe mu basesenguzi bagaragaje ko ari intangiriro kuko iri koranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano naryo ritera imbere ku buryo bwihuse, bikaba bizasaba abatuye isi guhora bari maso.


