Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) António Guterres yasabye ko hakorwa iperereza ryigenga ku bwicanyi bwakorewe i Bucha ubwo ingabo z’Uburusiya zavaga muri uwo mujyi uri hafi y’umurwa mukuru Kyiv wa Ukraine, ahasanzwe imirambo myinshi y’abasivili yajugunywe mu muhanda. Yandika kuri Twitter ku cyumweru, Guterres yagize ati: “Mbabajwe bikomeye n’amashusho y’abasivile biciwe muri Bucha, muri Ukraine. “Ni ingenzi cyane ko iperereza ryigenga rituma habaho kubiryozwa bya nyabyo”. Itangazo ryasohowe n’ibiro bya ONU bishinzwe kwita ku burenganzira bwa muntu, na ryo ryakomoje ku kuba bishoboka ko Uburusiya bwakoze ibyaha byo mu ntambara muri Ukraine. Rigira riti: “Ibizwi kugeza ubu bituma hibazwa mu buryo bugaragara ibibazo bikomeye kandi bibabaje ku kuba bishoboka ko hakozwe ibyaha byo mu ntambara no guhonyora bikomeye amategeko mpuzamahanga agenga imyitwarire mu gihe cy’intambara”. Iryo tangazo ryavuze ko ari ingenzi ko imirambo yose itabururwa kandi hakamenyekana ba nyirayo “kugira ngo abo mu miryango yabo bashobore kubimenya, kandi hamenyekane impamvu nyayo yateje urupfu mu gufasha ko habaho kubiryozwa hamwe n’ubutabera”. Perezida wa Ukraine avuga kuri ubu bwicanyi, yavuze ko ari jenoside yakorewe abaturage igihugu cye. Aganira n’igitangazamakuru cyo muri Amerika mu kiganiro CBS Face the Nation, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yashinje Uburusiya ko burimo gukora jenoside mu gihugu cye. Yavuze ko ibikorwa byabwo ari “iyicarubozo ririmo gukorerwa igihugu cyose”. Yongeyeho ngo ” Mu by’ukuri ibi ni jenoside.” Uburusiya bwahakanye ko nta muturage bwishe i Bucha, ko amashusho ari gukwirakwizwa ari puropaganda. N’ubwo Uburusiya bwavuye mu majyaruguru, BBC itangaza ko ibitero bikaze kuri uyu wa Mbere karekare biri mu majyepfo n’iburasirazuba kandi ko no ku Cyumweru ari uko byari byifashe.

4 Responses
Imirambo myinshi yagaragaye yajugunywe mu muhanda w’ i Bucha muri Ukraine
ubwo atari muri afurika, ONU n’amahanga birababazwa n’abafashe imbunda babishishikarijwe na leta yabo kurwana n’abasirikare. Afurika yakagombye kwigira kuri Covid n”iyi ntambara ya Ukraine

Uratekereza izi mbwa z’abazungu ubiryo zirata?iyo barimo kuvuga ubwicanyi biyibagiza ko aribo (les Occidenteaux)baba babiteguye,buriya biyenje kuri Russia bayishumuriza abaturage bahaye imbunda bumva izabarebera izuba?bagize ngo ni Afrika batoba?