Imirwano hagati ya M23 na FARDC yakomeje kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukwakira mu duce twegereye isanteri ya Ntamugenga.
Urubuga Actualite. Cd ruvuga ko abahegereye bavuze ko FARDC igamije gukura M23 mu isanteri ya Ntamugenga, inzira imwe rukumbi aabajya i Goma bavuye mu mujyi wa Rutshuru banyuramo. Ruvuga ko iyi santeri iri mu birometero bitanu uvuye i Goma kandi ko ubu M23 ariyo ikihagenzura. Umuvugizi wa SOKOLA II, Lt. Col Ndjike Kaiko yavuze ko ” Bahisemo kurwamira mu nkengero za Ntamugenga kuko ari ahantu hanini, hirindwa ko byinshi byakwangirika. Hariya hari abaturage bacu. Ntabwo twagwa mu mutego w’umwanzi ngo turwanire hariya ” Yakomeje ati ” Turi Igisirikare cy’umwuga. Turashaka kurangizanya na ziriya ntagondwa za M23 kandi murabizi ko bapfa kurashisha morutsiye 82.” FARDC ivuga ko umuntu umwe yapfuye, batanu barakomereka mu gace k’imirwano ka Rangira, Tchengerero na Rwanguba. Abasivili batatu bamaze gupfa, 35 barakkmeretse harimo n’umwana w’i Nyabikoro hafi y’ibitaro bya Rwanguba. Ntamugenga ni agace kari kumuhanda mukuru uhuza umujyi wa Rutshuru n’umujyi wa Goma, mu ntara ya Kivu ya ruguru, hafatwa nk’agace k’ingenzi muri uru rugamba. FARDC ivuga ko M23 yateye Ntamugenga kugira ngo ihagarike uburyo bwo kugeza ibikenerwa ku ngabo ziri ku rugamba muri Rutshuru.


