Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri, itariki 11 Werurwe 2025, na Perezidansi ya Angola yerekana ko izavugana “na M23” hagamijwe imishyikirano itaziguye, i Luanda, hagati ya Kinshasa n’uyu mutwe. Intego ya Angola: kugera ku mahoro arambye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Nyuma y’iri tangazo ryatanzwe na Perezida wa Angola, umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi, Tina Salama, yerekanye ku mbuga nkoranyambaga ko “yitaye” kuri iri tangazo.
Iyi nyandiko yasohowe na Luanda nyuma y’inama yo kuwa Kabiri, itariki ya 11 Werurwe, hagati ya ba perezida ba Angola na Congo.
“Dutegereje kubona ishyirwa mu bikorwa ry’ubu buryo bw’ubwunzi bwa Angola”, uyu ni Tina Salama wakomeje yandika ibi bisa nko guhindura imvugo ku ruhande rwa Kinshasa.
M23 ifatwa nk’igikoresho na Kinshasa
Kugeza ubu, mu by’ukuri, DRC yakomeje kwanga gushyikirana n’inyeshyamba za M23. Hafi y’ibyumweru bibiri bishize, Perezidansi ya Congo yerekanye ko M23 idafite ubuzimagatozi, ko ari ikintu kirimo ubusa gishaka imishyikirano yo kurengera inyungu z’u Rwanda.
Muri videwo yasohotse ku itariki ya 23 Gashyantare, Félix Tshisekedi ndetse yavuze ko M23 ari “igipupe”.
Marcel-Héritier Kapitene, inzobere y’uburasirazuba bwa DRC, ashimangira ko guhindura imyifatire kwa Kinshasa, biramutse byemejwe, mbere ya byose byaba bitewe no gukomeza kuneshwa kw’ingabo ze mu burasirazuba.
Ati: “Mu rwego rwa gisirikare, Kinshasa ntikiri mu mwanya wo kohereza ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo kugira ngo igerageze kongera kwigarurira ubutaka, cyane cyane kubera umuhengeri w’ubugambanyi bw’imitwe yirwanaho Kinshasa igerageza kwishingikirizaho, cyane cyane wazalendo. Kandi kuri ubu, yaba M23 cyangwa Kinshasa nta wuri mu mwanya wo gushobora gutera imbere.”
Kuva mu mpera za Mutarama, M23 yigaruriye umurwa mukuru w’Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, ari yo Goma na Bukavu, ishyiraho ubuyobozi bwayo. Kuva muri Mata umwaka ushize, inagenzura ikirombe cya Rubaya giherereye muri Kivu y’Amajyaruguru, ikirombe kinini cya coltan mu gihugu.
Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku gitutu gikomeye
Néné Bintu Iragi, Perezida wa Sosiyete Sivile muri Kivu y’Amajyepfo, asaba ko haba ibiganiro byihutirwa hashingiwe ku mibabaro y’abaturage.
Ati: “Abanyagihugu ntibarinzwe na gato kandi turashaka rwose ko inzira yatangira kugira ngo abaturage bagire amahoro, kugira ngo ubusugire bwa DRC butazongera kubangamirwa.”
Kuri Néné Bintu Iragi “igisubizo cya gisirikare gitangiye kwerekana aho kigarukira”. Uyu nk’uko bitangazwa na Deutsche Welle arasaba ko hubakwa ingabo zikomeye za Congo “zishobora guhangana n’ubushotoranyi ubwo aribwo bwose”. Yibwira ko Kinshasa, “igomba guhagarika gukoresha ingabo z’amahanga mu kurinda imipaka y’igihugu, n’ubusugire bw’akarere”.
Imishyikirano itaziguye mu minsi iri imbere hagati ya Kinshasa na M23 yatangajwe mu gihe kuri uyu wa Kane mu gihe hategerejwe inama idasanzwe y’abayobozi ba SADC iba mu buryo bw’iyakure cyangwa ‘visioconférence’ basuzumamo uko umutekano wifashe muri DRC”.
Umusesenguzi Marcel-Héritier Kapitene avuga ko Guverinoma ya Congo iri ku gitutu gikomeye.
Yagize ati: “Kinshasa, ntishobora kwigaragaza ku mugaragaro nk’ishyigikiye ibiganiro, nk’uko idashobora kwanga ukuboko ihabwa, kubera gutinya akato muri diplomasi ku rwego rw’akarere ndetse n’umugabane.”
Muri Gashyantare, M23 yongeye gushimangira ko yiteguye kugira uruhare mu gukemura “amakimbirane mu burasirazuba bwa DRC binyuze mu biganiro bitaziguye bikemura intandaro y’amakimbirane, hagamijwe” amahoro arambye. ”
Kugeza ubu hasigaye kumenya niba umutwe w’inyeshyamba wa M23 uzaba witeguye ibiganiro, kandi niba koko imishyikirano itaziguye izaba, n’ingingo impande zombi zizaganiraho.


