Tariki ya 17 Mata 2000, ni bwo inteko ishinga amategeko yatoye ko Kagame Paul wari Visi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda aba Umukuru w’Igihugu w’inzibacyuho, atangira inshingano nshya kuva icyo gihe asimbuye Pasiteri Bizimungu wari watakarijwe icyizere.
Iyi nzibacyuho yayimazeho imyaka itatu, tariki ya 25 Kanama 2003 habaye amatora mu buryo bwo kubahiriza ihame rya demukarasi. Icyo gihe yari ahagarariye Umuryango wa FPF Inkotanyi, yahatanye n’abakandida barimo Faustin Twagiramungu, Jean Népomuscène Niyinzira, atsindira ku majwi 95% nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Tariki ya 9 Kanama 2010, hongeye kuba amatora y’Umukuru w’Igihugu, Kagame Paul na none ahagarariye FPR Inkotanyi, atsinda ku majwi 93%, andi agabana Dr. Jean Damascene Ntawukuriryayo, Dr. Higiro Prosper naho Dr. Mukabaramba Alvera yavuyemo atararangira asaba abayoboke be kuyaha Perezida Paul Kagame.
Manda ya kabiri ijya kurangira, abaturage basabye Inteko ishinga amategeko ko yavugurura ingingo y’101 iri mu Itegekonshinga, igena manda Umukuru w’Igihugu yemerewe kuyobora. Bashakaga ko Kagame Paul yongera kwiyamamaza, inteko ibikora nk’uko abaturage babyifuje nyuma y’itora rya Kamarampaka (Referendum) ryabaye tariki ya 17 ku Banyarwanda baba mu mahanga na 18 Gashyantare 2015 baba mu Rwanda.
Tariki ya 4 Kanama 2017 habaye amatora, Kagame Paul nk’umukandida uhagarariye RPF atsindira ku majwi 98.8%. Icyo gihe yari ahatanye na Mpayimana Philippe wari umukandika wigenga ndetse na Hon. Frank Habineza wari uhagarariye Green Party.
Imyaka 20 Kagame Paul ayoboye Repubulika y’u Rwanda. Yagejeje igihugu kuri byinshi by’ibanze birimo ubumwe n’ubwiyunge, ibikorwaremezo, imibereho y’abaturage, ububanyi n’amahanga n’ibindi byatumye ibendera ry’igihugu rizamurwa mu mahanga. Yujuje iyi myaka ku butegetsi bw’igihugu afite imyaka 63 y’amavuko.
Muri rusange ku butegetsi bwa Kagame Paul, ubukungu bw’igihugu bwazamutse ku gipimo gishimishije nk’uko uyu Mukuru w’Igihugu yabihamirije mu Mushyikirano wa 17 wabaye tariki ya 19 na 20 Ukuboza 2019.
Bwavuye ku karenga 7% bwazamutseho mu 2018, bugera ku 8.5% mu 2019, umwaka ingengo y’imari ituruka imbere mu gihugu yageze kuri 85%.
Agaciro k’ibyo umuturage yinjjije mu 2000 nako kariyongereye mu myaka ikurikiyeho kugeza mu 2018 ubwo kari kamaze kwikuba inshuro zirenga eshatu. Ni ukuvuga ko kavuye ku madolari y’Amerika 225, kagera kuri 788 (arenga 738,000 RWF) mu 2018 nk’uko bigaragara muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR).
Abantu 10 mu bari bagize guverinoma ubwo Perezida Kagame yatangiye kuyobora igihugu mu 2000
- Minisitiri w’Intebe: Makuza Bernard
- Minisitiri w’Ingabo: BEM Habyarimana Emmanuel
- Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu: Nyandwi Desire
- Minisitiri w’Urubyiruko: Ngarambe François
- Minisitiri w’Itangazamakuru: Niyinzira Jean Népomuscène
- Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu: Bazivamo Christophe
- Minisitiri w’Imari: Kaberuka Donald
- Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango: Inyumba Aloysie
- Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga: Bumaya André
- Minisitiri w’Itumanaho no gutwara abantu: Kayumba Immaculée

12 Responses
Imyaka 20 irashize Inteko itoreye Kagame Paul kuba Umukuru w’Igihugu
Imyaka ni mibi,irihuta cyane.Reba ukuntu Kagame,Makuza na Murigande bari bakiri bato.None nyuma y’imyaka 20 barashaje.Bisobanura ko nyuma y’imyaka 20 bazaba bagendera ku kabando.Tumara igihe gito ku isi.

Rwandese and God bless more ‘abanyarwanda hafi ya twese twamugiriyeho umugisha n’amahoro.