Imyaka 31 irashize, Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni avuze icyo yavuganye n’uwari mugenzi we, Gen. Juvenal Habyarimana ku ngingo y’intambara yari irimbanyije hagati ya Les Forces Armes Rwandais (FAR) na Rwanda Patriotic Front (RPA). Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Events Magazine mu Gushyingo 1990, Museveni yaciye amarenga, abwira Habyarimana ko abo muri RPA atazabashobora kuko barimo indwanyi nziza, anamuha urugero kuri Maj. Gen. Fred Rwigema n’ubwo yari atakiriho. Museveni atanga urugero kuri Gen. Rwigema wari waratangije urugamba kuwa 1 Ukwakira 1990 ariko agatabaruka kuwa 2 Ukwakira 1990, umunsi umwe rutangiye. Museveni yabwiye iEvents Magazine ko yabwiye Habyarimana ati ” Nabwiye Habyarimana [Juvenal] ko bariya bahungu [RPA] bazamuteza ikibazo (dangerous) . Namubwiye ko bamwe muri bo nka Fred[ Rwigema] bari(inshinga kuba mu mpitagihe) abarwanyi bacu beza.” Museveni ngo yabwiye Habyarimana ngo ” Gushakira igisubizo mu ntambara ntibishoboka kuko bariya bahungu bafite ubunararibonye bw’urugamba. Nshidikanya ko batsindwa urugamba.” Iyi mbwirwaruhame yagarutsweho n’ikinyamakuru The Daily Monitor kivuga ko ari zimwe mu zamamaye mu myaka yose Museveni amaze ku butegetsi. Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hibukwe intwari z’ u Rwanda. Gen. Rwigema ni intwari yibukwa ku bwo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990. Museveni yasuye Habyarimana amubwira ko nta we uzatera u Rwanda avuye ku butaka bwa Uganda/interineti

Gen. Museveni Tibuhaburwa Yoweli Kaguta yambika ipeti Maj. Gen. Fred Rwigema (RIP)/interineti

8 Responses
Imyaka 31: Icyo Museveni yabwiye Perezida Habyarimana ku buhanga bwa Gen. Rwigema
Muraho basomyi namwe banyamakuru b’ikinyamakuru bwiza.com?ese Koko ibi muba mwanditse muba mwabikoreye isesengura?muvuze ko Museveni yabwiye ibi mu Ugushyingo 1990 kandi Major General Fred Rwigema yatabarutse 2 ukwakira 1990.none murabona bihura Koko?muge mubanza mukore isesengura peee!!!!Murakoze.

Nibyo koko,Museveni yabwiye Habyarimana yuko nta muntu uzatera u Rwanda aturutse muli Uganda.Nkuko Umufaransa witwaga Voltaire yigeze kuvuga,”Politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu” (La Politique c’est l’art de mentir). Dore ingero nkeya: Mwibuke president Museveni asinya amasezerano na General Tito Okello i Nairobi,le 18/12/1985.Yahise amuca inyuma afata Kampala.Muribuka president Mobutu abeshya abakongomani ngo “mu mwaka wa 1980 bose bazaba bafite imodoka” (objectif 80).Nubwo Politike ikiza bamwe,iteza benshi ibibazo bikomeye.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi,harimo n’Uburyarya.Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike.

Nuhumura amaso ukareka ukwishongora uzsbonako kugira abo bakristo nyakuri uvuga nabo babaho kubera politics.
So, nta politic nta buzima