Imyaka imbanye myinshi ntarongorwa kubera data witwa umucuraguzi- ugisha inama

Sangiza iyi nkuru

Muraho abo kuri uru rubuga, amazina yanjye singombwa kuyatangaza ariko icyo mbasaba ni Inama, ubu ndi umukobwa w’imyaka 36, ntuye mu karere ka Huye.
Si ndi umukobwa mubi ku isura, iwacu turifashije, si ukuvuga ko nambara nabi pe! Mfite akazi ndakora nta kintu mbuze wenda ngo mbe nakwitwa umukene cyane.
Ikibazo kimbuza kubona umugabo ni kimwe, kuva kera nkiri umwana abandi bana bajyaga baduserereza ngo papa aracuragura, nyuma aho nkuriye nagiye mbigenzura ariko simbibone.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
N’ubu ngubu nubwo nkuze hari igihe njya kumva….umuntu arabicyuriye nkabita mu gutwi nkamureka “Niba data acuragura koko simbizi”.
Twari twavutse turi abakobwa 2 n’abahungu 2, basaza banjye bose bashatse abagore, murumuna wanjye w’umukobwa we yaritahiye, ninjye usigaye mu rugo.
Rimwe njya ntekereza kuzigendera nkajya gushaka aho nibere kure wenda nazabona inshuti ya kure, mu by’ukuri imyaka irimo kunsiga nabyo bikantera impungege, nimungire inama y’icyo nakora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *