Ibiganiro bidafungura imipaka hagati y’u Rwanda na Uganda nta wagira ikintu kinini yabyitegaho mu gutsura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda Ibihugu bya Uganda n’u Rwanda bimaze igihe bitarebana neza; buri ruhande rufite ibyo rushinja urundi ariko ibihugu byombi bikabihakana. Mu rwego rwo gukemura ibyo bibazo, hagiye hakorwa byinshi byari bigamije kuvugutira umuti icyo kibazo. Hari inama ebyiri zabaye zirimo iz’ abakuru b’ ibihugu zabereye i Luanda muri Angola mpera z’umwaka wa 2019 ndetse n’ itsinda ry’ impuguke z’ ibihugu byombi zagombaga kwiga uko amasezerano yasinywe n’ abakuru y’ ibihugu byombi yashyirwa mu bikorwa. Inama z’ iryo tsinga zikaba zarabereye i Kigali ndetse n’iyabereye i Kampala. Mu myanzuro yagiye ifatwa, byabaga bitanga icyizere ko hari ikigiye gukorwa, ariko abantu benshi ntibabishire amakenga ukurukije ibyagendaga bitangazwa n’ impande zombi mu butangazamakuru no kuzindi mbuga nkoranyambaga. Vuba aha ibihugu byombi byarekuye imfungwa zagiye zigaragazwa nk’ ipfundo ry’ ikibazo mu mubano w’ ibihugu byombi. Ku rundi ruhande, impande zombi zananiwe kumvikana ku ngingo zimwe na zimwe zirimo gufungura, aribyo abaturage bari bahanze cyane amaso. Ubu ukurebana nabi ntikukiri ibibazo by’abatera inkunga inyeshyamba, ubutasi, no guhohotera Abanyarwanda gusa ahubwo hajemo n’ icy’abarasirwa ku mipaka. Ikibazo cyo kuba imipaka ifunze cyatije umurindi magendu ariko n’ubuzima bw’abantu bubigenderamo. Kuba imipaka ifunze abantu bashatse izindi nzira z’ ubusamu zitemewe bamwe bita njiyapanya (shortcurts) kuko bidakuraho ko bari bakeneye gukomeza guhahirana. Ibibazo by’iraswa ry’abashinjwa gukora magendu byagiye bizambya intambwe yari yatewe. Uruhande rwa Uganda bagaragaje ko bababajwe cyane n’iyi migirire. Abayobozi b’iki gihugu banyarukiye kuri za Twitter bandika ibyo Abanya-Uganda bita “ebikankana” ari byo kuvuga ibikakaye. Kuvuga ko ahazabanza gukemurwa ibindi, icyo gufungura imipaka kikaza nyuma, umwanditsi abifata nko gushaka gukemura ikibazo macuri. Bigaragara ko Abanyarwanda muri Uganda bakomeza guhohoterwa bamwe bagakurizamo n’urupfu. Ni ibibazo bikururwa no kuba Abanyarwanda baratangiye kubonwa nk’abanzi. Ko imipaka ifunze baba bakorayo iki? Iyi si impamvu yakabaye bamwe bavutswa ubuzima. Bigaragara ko ikibazo cy’imipaka cyagize ingaruka ku bukungu, imibanire na politiki ku mpande zombi. Ibibazo bihari nibiganirweho ariko hafatwe n’imyanzuro. Ntibibe bimwe by’inama zirangira ntacyo zigezeho. Twitege ko iyi nama igiye guhuriza Perezida Kagame na bagenzi be, Museveni ba Tshisekedi hari ikiyivamo.

4 Responses
Inama ihuza abakuru b’ ibihugu by’ u Rwanda na Uganda, nigere ku mwanzuro ufungura imipaka
Ahubwo nawe wabifashe amacuri wirengagiza ikibazo ukocyaje. Uganda igomba kureka gufasha abashakaguhungabanya urwanda. Ikareka nindimigambimibisha yokubangamira urwanda, hamwenoguhohotera abanyarwanda bagiye yuganda. Kandi urwanda rwbonako bishoboka rugasaba abaturage gusubira yuganda. Nimba ukorera uganda ubwo ubonako umupaka ariwo kibazo ukibagirwa ahobyavuye.

Hariho abakunda ibintu kuruta abantu. Uyu arishakira imyanzuro ifungura imipaka, abahohoterwa hakurya yayo nta cyo bamubwiye, yishishikarijwe na business. Ariko nta business ubuzima bw’abanyarwanda.buhohoterwa. Keretse niba we atari we.