Icyorezo cya Covid-19 gikomeje kuzahaza isi yose cyatumye inama yari iteganyijwe hagati y’u Rwanda na Uganda yiga ku gukemura ikibazo cy’umubano w’ibihugu byombi utameze neza itakibaye mu minsi 45 nk’uko byari biteganyijwe.
U Rwanda na Uganda ni ibihugu bimaze iminsi umubano wabyo warajemo agatotsi ku buryo hagiye hakorwa ibiganiro bitandukanye bigamije guhuza ibi bihugu byombi bigizwemo uruhare n’ibihugu by’abahuza bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola.
Ibi biganiro byari biteganyijwe gusubukurwa mu minsi 45 nk’uko byari byaremejwe mu nama iheruka yabereye ku mupaka uhuza ibi bihugu byombi wa Gatuna tariki 21 Gashyantare 2020 ubu ntabwo bikibaye bitewe n’uko ibihugu byombi byugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus cyamaze kubigeramo byombi.
Mu nama iheruka, Uganda yari yasabwe gukora isuzuma ku bibazo u Rwanda ruyishinja birimo n’Abanyarwanda ishinjwa kuba ifunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko ikabikemura bitarenze iminsi 30 igatanga raporo y’uburyo byakemuwe hanyuma hakazaba iyindi nama ya kane nyuma y’iminsi 15 ikurikira yose ikaba 45.
Ubu iminsi 30 Uganda yari yahawe yarangiye ku Cyumweru tariki 21 Werurwe hakaba hari hasigaye iminsi 15 ngo indi nama iteranire ku mupaka wa Gatuna.
Abaminisitiri na komisiyo z’ububanyi n’amahanga mu ibihugu byombi nibo bari bahawe inshingano zo gukurikirana imigendekere n’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ifatirwa mu nama zihuza ibi bihugu byombi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye KT Press ko kubera ibihugu byombi bihangayikishijwe no kurwanya iki cyorezo, inama zose zagombaga kuba zabaye zisubitswe.Yagize Ati “Inama zose zasubitswe kubera Coronavirus ariko twagiriye inama Uganda kubyaza inyungu aya mahirwe igakomeza gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama ya Gatuna.”
Ubu imipaka y’ibihugu byombi irafunzwe nyuma y’uko hagaragaye iki cyorezo kandi urujya n’uruza kimwe n’ibikorwa bihuza abantu benshi byose byarahagaritswe.
Kugeza ubu Uganda itangaza ko ifite abarwayi ba Coronavirus 9 u Rwanda rukagira 36 mugihe ibihugu by’abahuza muri ibi biganiro aribyo RDC ifite abarwayi 45 naho Angola ikagira 3 kandi iyi mibare ikaba igenda yiyongera bitewe n’uko iki cyorezo gikomeje gufata indi ntera.


