Indirimbo Saa Moya igonganishije Bruce Melodie na RITCO

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’ikigo cya RITCO gitwara abagenzi mu Rwanda bushinja umuhanzi Bruce Melodie kubuharabikira imodoka abicishije mu ndirimbo ‘Saa Moya’ aherutse gushyira hanze.

Muri iyi ndirimbo Bruce Melodie yashyize ku rubuga rwa YouTube tariki ya 23 Nyakanga 2020, yageze aho aririmba ati : “Sinkubipa ndagukerereza, meze nka Ritco izamuka Shyorongi.

Aya magambo ni yo yazamuye umwuka mubi hagati ya RITCO na Bruce Melodie. Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Nkusi Godfrey yatangarije Ukwezi ati : “Dusanga ari uguharabika izina ry’ikigo ndetse na serivisi gitanga. Twe dutanga serivisi yo kwihutisha abatugana.”

Kabanda Jean de Dieu ureberera inyungu za Bruce Melodie mu bikorwa by’umuziki, abona uyu muhanzi ataraharabitse RITCO, ngo ahubwo yayamamarije. Ngo ntiyigeze aririmba ko RITCO igenda gahoro, ahubwo : “Aba arimo kuvuga ngo ari kuza yirukanka nk’uko RITCO yihuta izamuka Shyorongi.”

Iki kigo cyatangaje ko kigiye kwitabaza ubutabera, kuko kitabashije kumvikana na Bruce Melodie kubera ko atigeze yitaba telefone, ubwo cyamuhamagaraga.

Shyorongi ni umusozi uherereye mu Karere ka Rulindo mu muhanda Kigali-Musanze.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Indirimbo Saa Moya igonganishije Bruce Melodie na RITCO
    UBUCAMANZA BWARAGOWE. Ubwo munzi imanza baba barwana nazo buri munsi ngo zirangire. None RITCO ngo bayivuze nabi. ARAMAZE. Kuki se wa mugani ataba yarashatse kuvuga ko amutegereje mu MPINGA ya SHYORONGI, kugirango amugereho vuba akaba yihuta nka RITCO DORE KO YO VITESSE YAYO ku KM iri hejuru ya COASTER IRI KURI 60 , naho RITCO ikaba iri kuri 80KM /H NIBA NTIBESHYE. Ubwo se murabona uru rubanza muzarutsinda kweri. NDI RITCO namwegera akankorera indi noneho INYAMAMAZA NEZA KUBURYO BWUMVIKANA.

    1. Indirimbo Saa Moya igonganishije Bruce Melodie na RITCO
      Ehe ndumva bikaze gs abahanzi nabo bisubirehope ntabwo aribyorwose

    2. Indirimbo Saa Moya igonganishije Bruce Melodie na RITCO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *