Ingabo za SADC ziri guhunga umujyi wa Goma

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Ingabo z’Umuryango wa SADC zari mu mujyi wa Goma ziri kuhava, zerekeza i Bukavu.

Ingabo zo mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania ziri muri RDC kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, aho zaje gufasha FARDC mu ntambara ihanganyemo na M23.

Zimwe muri izi ngabo ni zo zarindaga Goma mu rwego rwo kwirinda ko yaterwa na M23 ikayigarurira.

Amakuru BWIZA yamenye ni uko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane saa cyenda ari bwo izi ngabo zavuye i Goma zitwawe n’amato, zerekeza i Bukavu ziciye mu kiyaga cya Kivu.

Amakuru avuga ko Ingabo za SADC zahisemo kuva i Goma, bijyanye n’uko umwuka utifashe neza hagati yazo n’igisirikare cya RDC nyuma y’uko i Nyanzare hafashwe .

Imboni ya Bwiza.com iri muri iyi mujyi , ” hamaze iminsi 10 hari ubwumvikane bucye hagati y’izi ngabo ndetse n’igisikare cy’iki gihugu , biturutse ku gusigana kujya ku rugamba.

FARDC izishinja kuyitererana ku rugamba zanga kurwana na M23, ahubwo zikarushoraho inyeshyamba zo mu mitwe Leta y’i Kinshasa yise Wazalendo kandi ari cyo cyabazanye. Icyatumywe habaho kuva mu mujyi wa Goma ntikivugwaho rumwe kuko hari abavuga ko ari ifatwa rya Nyanzare ryazanye uruntu cyangwa inzara ikomeje kugariza uyu mujyi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ingabo za SADC ziri guhunga umujyi wa Goma
    Imana n’itabare abanye congo baruhijwe n’intambara

  2. Ingabo za SADC ziri guhunga umujyi wa Goma
    Guhunga/Kuhava kwizo ngabo n’umwanzuro mwiza kuko ntampanvu z’ukuri bafite barwanira. Bamaze kumenya ko bivanze mubibazo by’abanyekongo ubwabo, bitari ngombga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *