Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije, yatangaje ko kuba u Rwanda rwarashakishije hakiri kare abakekwaho COVID-19 binyuze mu ngamba zo kuyikimira Leta yafashe, byarinze Abanyarwanda benshi ku kuba bakwandura kiriya Cyorezo.
Ibi Minisitiri Ngamije yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’igihugu ejo ku wa 03 Mata 2020, ari kumwe na mugenzi we w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase. Bombi basobanuraga amabwiriza mashya aherutse gushyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri, yanongeye igihe cyo kuguma mu ngo ho iminsi 15.
Dr. Ngamije yavuze ko ingamba zikomeye zafashwe nko kugumisha abantu mu ngo zabo no guhagarika ingendo z’indege ziva n’iziza mu Rwanda, byatumye ubwandu bwaturukaga hanze y’igihugu buhagarara, bityo Leta ibona umwanya wo gushakisha ababa barahuye n’abagaragayeho bwa mbere kiriya cyorezo bari hirya no hino mu gihugu.
Minisitiri Ngamije yavuze ko byatanze umusaruro agira ati “Navuga ko umusaruro wavuye mu ngamba twafashe wabaye mwiza. Twitaye cyane ku bantu bagaragayeho bwa mbere kiriya cyorezo n’abahuye na bo mbere. Bisobanuye ko ubwo twashyiragaho ingamba, abari barahuye bwa mbere n’abanduye bo ntabo bari bakanduje.”
“Twanafashe ingamba zo gushyira abo bantu mu kato, tubakura muri sosiyete tubashyira ahantu hihariye, bisobanura ko batashoboraga kwanduza abandi bantu.”
Mangingo aya u Rwanda rurabarura abantu 84 banduye icyorezo cya Virusi ya Corona, 56 muri bo bakaba barageze mu gihugu bavuye i Dubai.
Mu rwego rwo kwirinda ko Dubai yakomeza kuba inkomoko y’umubare munini w’abakwirakwiza Coronavirus, Minisitiri w’ubuzima yasobanuye ko Ambassade y’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu yatangiye gupima Coronavirus no kwita ku Banyarwanda bagaragayeho kiriya Cyorezo bariyo.
Minisitiri Ngamije kandi yavuze ko abenshi mu Banyarwanda batangiye gusobanukirwa amabwiriza yashyizweho ndetse bakanayakurikiza, gusa hakaba hakiri urubyiruko rucyumva ko rugomba gusohoka mu ngo rukajya kwitemberera.
Yavuze kandi ko hamaze gusuzumwa ababarirwa muri 800 baketsweho Coronavirus kuva yagera mu Rwanda, aboneraho gutangaza ko itsinda ry’abantu ba mbere bagaragayeho kiriya cyorezo bazasezererwa mu bitaro mu mpera z’iki cyumweru.
Minisitiri w’Ubutegetsi, Prof Shyaka Anastase we yasabye ababyeyi gusaba abana babo kuguma mu ngo bijyanye n’imyumvire itari yo ivuga ko Coronavirus itajya ifata abana, aboneraho no gusaba Abanyarwanda gutuza no kuguma mu ngo zabo mu gihe hagitegerejwe icyo iminsi 15 Leta iherutse kongera ihatse.


