Muri Werurwe ku itariki ya 27, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase yatangaje inkuru ko Leta y’u Rwanda iri kwishakamo ubushobozi bwo kugoboka Abanyarwanda b’amikoro make, mu gihe igihugu cyashyizeho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Corona.
Nyuma y’iminsi ibiri Minisitiri Shyaka atangaje iyo nkuru nziza, ibiribwa birimo umuceri, akawunga, ibishyimbo, amavuta yo guteka, ifu y’igikoma n’ibikoresho byiganjemo iby’isuku byatangiye gutangwa muri Kigali.
Ni ingoboka yaje ije gufasha ab’amikoro make, abo Minisitiri Shyaka yavuze ko bari basanzwe barya ari uko hari aho bagiye gukora, ibi abenshi bazi nko gutera ikiraka.
Hari abategereje inkunga amaso ahera mu kirere
N’ubwo Leta yashoye amafaranga igurira ibyo kurya abatishoboye, hari abakunze kumvikana batakamba bavuga ko bategereje iyo nkunga amaso agahera mu kirere.
Ni mu gihe hashize igihe gikabakaba icyumweru ibi byo kurya bitangiye gutangwa, bakibaza niba iyo manu igomba kuva muri Leta izabamanukira bataricwa n’isari.
Cyakora cyo abayobozi bakunze kumvikana basaba abataragerwaho n’ibyo kurya kuba bihanganye, ngo kuko na bo bashonje bahishiwe.
Haravugwa ikimenyane mu guhitamo abagobokwa
Hari abumvikana bajujura, bakemeza ko ibyari ibiryo bigenewe abatishoboye bisigaye birengera mu bipangu, ba rubanda rugufi bakabibura.
Hari uwajujuye kuri iyi ngingo y’ikimenyane agira ati”Mu bantu bahawe izo mfashanyo ndakugendeye ndebye mbonamo umumama bigaragara ko nta kibazo gikomeye afite, nshyiraho comments hashize akanya ya foto bayikuramo bapostinga andi.”
Abayobozi mu nzego zibanze bashyirwa mu majwi yo gupfa gutanga ibyo kurya batabanje gushaka abababaye cyane, mu gihe abatashishoje bo ngo babanza kwikuriramo icya cumi mbere yo guha abaturage ibisigaye.
Ku baba nko muri Kigali barimo abapagasi baturutse mu ntara, ngo guhabwa inkunga y’ibyo kurya ni nk’inzozi n’ubwo baba bayikwiye, ngo kuko abenshi baba batazwi na ba mudugudu cyangwa ba gitifu b’utugari.
Hari n’abapangayi bavuga ko ba nyir’inzu babamo bagiye bahabwa iriya ngoboka, nyamara bo ntibayihabwe kandi bigaragara ko ari bo bababaye kubarusha.
Ingano y’ibyo kurya itangwa irakemangwa
Ku bijyanye n’ingano y’ingoboka itangwa, hari abavuga ko uretse kuba isanzwe ari nto hari n’ubwo igabanywa, bagatwara intica ntikize.
Bibaza cyane ibyagendeweho iyo ngano igenwa, ngo kuko hari aho usanga umuryango ugizwe n’abantu batatu uhabwa ibyo kurya bingana n’iby’umuryango w’abantu 10.
Abatuye mu cyaro ntabwo barahabwa iriya ngoboka
Abatuye mu mirenge y’icyaro myinshi bavuga ko bataragerwaho n’inkunga ya Leta, ibituma bibaza niba igenewe abo mu mijyi gusa.
Cyakora cyo n’ubwo abatuye mu giturage bakunda kumvikana bataka, hari abasanga mu gutanga iriya nkunga hari hakwiye kwitabwaho cyane mu mijyi, kuko ari ho hatuye abantu benshi kandi babayeho mu buzima bugoranye, bijyanye n’uko imirimo myinshi yari itunze abantu yahagaze.
Mu cyaro ho imirimo nk’ubuhinzi butunze benshi buracyakomeje, kandi imibereho yaho ntihenze nko muri Kigali cyangwa indi mijyi iyunganira.
Abanyacyaro na bo bakunze kumvikana bagirira impuhwe abatuye mu mijyi bari batunzwe n’imirimo nko kogosha, gusuka imisatsi cyangwa kudoda, bibaza uko bari bubeho muri iki gihe.
Inzego z’umutekano zahawe umukoro wo guha abaturage ibyo kurya
Bijyanye n’uko abaturage badashyira amakenga imikorere y’inzego z’ibanze, ibishimangirwa n’uko izi nzego zagiye zitwara muri gahunda nka Girinka, VUP no gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe, hari abasanga inzego z’umutekano nk’igisirikare cy’igihugu na Polisi zashyikiriza abaturage iriya nkunga kandi bakanyurwa.
Babishingira ku bupfura n’ubunyangamugayo zikunze kugaragaza, haba mu kazi zikora ndetse no mu bikorwa bifitiye rubanda inyungu.
Icyifuzo cya rubanda kandi ni uko ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwajya bukurikirana inkunga bwatanze, mu rwego rwo kwirinda ko hari abazidamararamo abandi bari kwicira isazi mu jisho.

18 Responses
Inkunga y’ibyo kurya bigenewe abakene isigaye yigira mu bipangu
Ntago ari aho honyine no muri gikondo mukarere kacyicukiro umudugutu wa kinunga buteye ubwoba wenda mwazaza mukabaza abaturage

Bwiza.com murakoze kutuvuganira kuko nkahano Biryogo na Gitega utari kavukire ntibabiguha bahereye kuri za kavukire zaho zinifashije waba utahavuka bakagusaba ibihumbi icumi cg babiguha ugasanga barakubwira ko byari birangiye hasigaye ibishyimbo gusa…

Ahubwo utari kavukire waha ikigali barabikwima bo kagwa kugasi abasiramu baragatsindwa nibo badukira ibyo bintu hano kugitega

Ntago muzi ibi biswahiri bituraza inkeke ngo tubyishyure ayinzu bibonako tudakora iyo bihaze izo nkunga Leta yatanze biduhagiraho turi kwicwa n’inzara.

Niko iyi si iteye.Iteka usanga ABAKENE aribo bagwa mu bibazo byinshi byuzuye isi.Nkuko bibiliya ivuga,URUKUNDO nyakuri rwarabuze mu bantu.Ubuse wasobanura gute ko abantu bamwe bahembwa za millions buri kwezi (ba nyakubahwa),naho Mwarimu biganye agahembwa 43 000 Frw??Ikindi kandi,usanga abantu bakira cyane abenshi biterwa nuko baba bakoze amanyanga.Nta kabuza izi mfashanyo Leta yatanze,benshi bazazigurisha aho kuziha abakene.Niyo mpamvu hakwiye impinduka mu miyoborere y’isi.Nicyo bible yita ubwami bw’Imana buzaza bugakuraho ubutegetsi bw’abantu,Imana ikaba ariyo izategeka iyi si nkuko Daniel igice cya 2,umurongo wa 44 havuga.Ibyo bizaba ku munsi wa nyuma uri hafi.Niwo muti w’ibibazo isi ifite.Ni nayo mpamvu niba dushaka kuzaba muli ubwo bwami,Yesu yasize adusabye gushaka ubwo bwami,aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa.

Mwiriwe neza? Natwe twarumiwe kbs. Ntuye mumurenge wa kimisagara akagari ka katabaro umugugudu wubusabane, natwe tugiye kwicwa ninzara, najywe nihereyeho urimo gusanga babiha bamwe gusa kuko nkuyu munsi abari bafashe bwa mbere nibo bongeye gufata, abayobozi bafashe ubwakabiri igihe twe tutarafata na rimwe. Murumva atari akarengane kuri bamwe mutubarize murakoze