Intumwa za Amerika zagendereye Général Tchiani zitaha zitamuciye iryera

Sangiza iyi nkuru

Intumwa nkuru za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagiriye uruzinduko muri Niger zifuza guhura na General Abdourahamane Tchiani uyoboye iki gihugu mu buryo bw’inzibacyuho, kuva zihava zitamuciye iryera.

Kuri uyu wa Kane ni bwo izi ntumwa zavuye i Niamey aho zari zimaze iminsi.

Ni intumwa zirimo Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe ibirebana na Afurika, Molly Phee wari uziyoboye cyo kimwe na Gen. Michael Langley uhagarariye ingabo za Amerika muri Afurika (Africom).

Mu busanzwe izi ntumwa zagombaga kuva i Niamey ku wa Gatatu ziyongeza umunsi umwe ngo zirebe ko zabonana na General Tchiani, gusa kuri uyu wa Kane zahavuye zitamuciye iryera nk’uko RFI yabitangaje.

Intumwa za Amerika cyakora zashoboye guhura na Minisitiri w’Intebe wa Niger, Ali Mahamane Lamine Zeine baraganira.

Gen Tchiani asanzwe adacana uwaka na Amerika, nyuma y’uko mu mwaka ushize ubwo yafataga ubutegetsi abuuhiritseho Mohamed Bazoum Washington n’ibihugu birimo u Bufaransa byagerageje kwivanga mu bibazo by’imbere muri Niger.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Intumwa za Amerika zagendereye Général Tchiani zitaha zitamuciye iryera
    Niyo utagira ikindi ukora wagize neza cyane, werekanye ko utari inkoma mashyi yabo batindi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *