Umuririmbyi Cecile Kayirebwa uri kuruhembo mu njyana gakondo, afite indirimbo yise ‘Inyange Muhorakeye’ iha icyubahiro Rozaliya Gicanda, umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni indirimbo Kayirebwa avuga ko yahimbye afite imyaka 20 y’amavuko, gusa atangaza ku mugaragaro ku wa 20 Mata 2020 ubwo hibukwaga imyaka 26 ishize Umwamikazi Gicanda amaze yishwe.
Cyakora cyo ubwo Kayirebwa yari mu kiganiro n’abanyamakuru mu minsi ishize avuga ku gitaramo ‘Ikirenga mu bahanzi’ yagombaga guhemberwamo nk’umuhanzi wagize uruhare mu kuririmba no kwamamaza umuco, yabajijwe indirimbo ze eshatu akunda kurusha izindi avugamo n’iriya yaririmbiye umwamikazi yise ’Inyange Muhorakeye’.
Icyo gihe yagize ati “Inyange Muhorakeye” ni indirimbo nahanze mfite imyaka 20 nyikoreye Umwakamiza Rozariya Gicanda, icyo gihe nararirimbaga gusa ntarabishyiramo ubunyamwuga.”
Rozaliya Gicanda wari umugore w’umwami Mutara III Rudahigwa, yishwe n’abasirikare ba Leta ya Habyarimana ku wa 20 Mata 1994, yicirwa i Butare mu majyepfo y’u Rwanda.
Gicanda wishwe afite imyaka 66 y’amavuko, yarashwe ku itegeko rya Lt Pierre Bizimana ndetse na Dr Kageruka wari umuganga mu bitaro bya Kaminuza ya Butare, bose bahawe amabwiriza na Captain Ildephonse Nzeyimana.
Mu ndirimbo ‘Inyange Muhorakeye’, Kayirebwa agaruka ku mico yihariye yarangaga umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, mu rugendo rwe rw’ubuzima hano ku isi.
Mu gitero cya mbere Kayirebwa yita umwamikazi “Biganza bigaba Mariza”, ibishimangira buryo ki umwamikazi yaragiriraga ubuntu buri umwe wese umusanga.
Bishimangirwa n’andi magambo aho umuririmbyi Kayirebwa asobanura Gicanda nk’uwamurebanaga impuhwe, igitego mu babyeyi n’andi magambo amutaka.
Ku bijyanye no kuba umwamikazi yari atari mwiza ku mutima gusa, umuririmbyi Cecile Kayirebwa avuga imyato uburanga bwe amwita “uwakuranye ituze, ubwiza, ihogoza ry’icyeza n’uwakuze ari ingenzi”, n’andi magambo.
Amagambo agize indirimbo ‘Inyange Muhorakeye’ ya Kayirebwa
Inyange muhorakeye
Uw’abana twanganaga
Nkuramukije ntera hejuru
Nkogeza nti urihe
Bi inyamibwa ngendo
Kizihiza buranga
Dore ibiganza
Bigaba Mariza
Wari umubyeyi tukagusanga
Nongere ngire nti karame uranyituze
Ukuranye ituze
Ukuranye ubwiza
Ukaba n’ingenzi koko
Uhore nze nkwihoreze umutesi
Reka unakundwe
Nukuri urabikwiye
Njye nzakomeza ndirimbe
Ya mbyino y’urukundo
Rudakangwa n’ibihita
Ntiruhindwe ntihururu
Ntiruhoshe ngo ruhore
Cyangwa ngo ruhunge ibibi
Ndahira kuzikuza
N’urusogo rwiza
Rusagamba nyakurama we
Rugasusurutsa umurima wose
Na rya zuba
Ntirizime ntirihumbye
Dore iyi mivugo ntiriye
Ureke nyigusendereze
Mu ruhanga
Nimara kugukwira uruhando
Nkwereke inshuti nakunze
Ni njye mbarusha ikirezi
Ureba ugatemba imbabazi
Ni mumurebe
Arasa n’isimbi
Mwebwe mwamutura nde
Ko ari irembo ryiza
Rimwe ritaha inyamibwa
Ndaje nkwisezereho
Mushingwa ngerero
Ubeho neza
Gitego mu babyeyi
Amahoro uri umutengatenge
Uri umucyo uhora uhora
Uri ihogoza ry’icyeza
Uri icyemera nkiko
Uri icyuga miryango
Nsigara neza
Inyange muhorakeye
Uw’abana twanganaga
Nkuramukije ntera hejuru
Nkogeza nti urihe
Bi inyamibwa ngendo
Kizihiza buranga

