Ishami rya Loni ryita ku burenganzira bwa muntu muri Congo Kinshasa ndetse n’ubutumwa bwayo bushinzwe kuhagarura amahoro (MONUSCO), bashinje umutwe wa M23 kuba ari wo wakoze ubwicanyi bwiciwemo abarenga 100 i Kishishe ho muri Teritwari ya Rutshuru.
Aba bashyize ubu bwicanyi kuri M23; nyuma y’iperereza ry’ibanze bakoze kuri buriya bwicanyi.
Ni ubwicanyi cyakora cyo umutwe wa M23 uhakana, ahubwo ugashyira mu majwi Ingabo za Leta (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR, Mai-Mai na Nyatura bamaze igihe bakorana.
Raporo y’Ishami rya Loni ryita ku burenganzira bwa muntu muri Congo na MONUSCO ivuga ko abantu 131 barimo abagabo 102, abagore 17 n’abana 12 ari bo inyeshyamba za M23 zishe, mu bwicanyi ivuga ko bwakorewe i Kishishe n’i Bambo hagati y’itariki ya 29 n’iya 30 Ugushyingo 2022.
Raporo ivuga ko abishwe bicishijwe amasasu ndetse n’intwaro gakondo. Ivuga kandi ko uretse abishwe hari n’abandi umunani bakomerekejwe n’amasasu, ndetse ngo hakaba haranabaye ibikorwa bibarirwa muri 60 byo gushimuta. Ni mu gihe ngo abagore 22 n’abakobwa batanu bafashwe ku ngufu.
MONUSCO na BCNUDH bavuze buriya bwicanyi “n’ubusahuzi byakozwe mu kwihorera”, nyuma y’imirwano hagati ya M23 n’inyeshyamba za FDLR-FOCA, imitwe ya Mayi-Mayi Mazembe na Nyatura muri ako gace.
Abakoze iri perereza bavuga ko batageze i Kishishe na Bambo ahabereye ubwicanyi kuko hagenzurwa na M23, ko ahubwo babajije abantu bagera kuri 52 bahahunze bakagera i Rwindi ahari ikigo cya MONUSCO muri 20 km uvuye i Kishishe.
Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ibyo kuvuga ko hari abantu 130 bishwe ari ugukabya. Yavuze ko Loni yihutiye gutangaza iriya mibare nyuma yo kubihatirwa na Leta ya Congo.
Yagize ati: “Twagaragaje aho duhagaze ku byabaye. Twasabye ko twafatanya na Loni gukora iperereza i Kishishe ariko ntiyigeze iza. Bagumye mu gace kagenzurwa na leta hanyuma bakusanya ubuhamya. [Abantu] 130 bapfiriye he?”
“Mbere na mbere ni ngombwa ko babanza kuza kugira ngo bamenye ukuri. Loni yahatiriwe gutangaza imibare, kabone n’iyo yaba ari ibinyoma.”
M23 mu itangazo yasohoye ku Cyumweru gishize yavuze ko abishwe ari abarwanyi b’inyeshyamba zateye ibirindiro byayo muri turiya duce ndetse n’abasivile umunani.
Yavuze ko abaguye muri iyo mirwano hamwe n’abo basivile umunani bahise bahambwa tariki 30, igashinja leta ya Congo kwivuguruza mu mibare y’abapfuye no “kwita inyeshyamba zishwe abasivile”.

26 Responses
Iperereza rya Loni ryageretse M23 ku bwicanyi bw’i Kishishe bwaguyemo ‘benshi’
Ese burya nta nubwo bageze aho byabereye??? Apuuu aho harimo politike kumugani wa M23.

Ariko iyi UN nayo ubanza ishinzwe gukwiza ibihuha?
Kuki itageze aho byabereye kandi M23 iyemerera ikanayitumira ngo ihagerei ikore iperereza ryimbitse?
Biraboneka ko DRC itanga Ruswarp yo kuvugwa neza n’amahanga.
Ibi ntibikemura ibibazo.

usibye kwigizankana haruyobeweko m23 arabicanyi bazashirira irahe hamwe na NTAGANDA

Uwiteka niwe mwungeri wanje sinzakena, Naho nanyura mu gicucu cy’urupfu sinzatinya ikibi kuko ndikumwe nawe !!!

Iyobisa ngo UN yegetseburiya bwicanyi kuri RDC congo mubamuri gukoma mumashi, ariko kuko ivuze ngo ni m23 bibaye bibi, nimureke ayomarangamutima un ntabw’ arinjiji.

Ese mubona abavuga ikinyarwanda aribo bazi ubwenge gusa. Wapi.nigute watumira umuntu mu iperereza ryibyaha wakoze .ese ubwo wamutumira utamaze guhisha ibimenyetso.ese uwagushinja umureba watuma abaho. M23 niyo yabikoze kuko ikeka ko abaturage bahisha ababarwanya

KIMWE GUSA ABANTU BARAPFU GUSA IYO M. 23 IDATERA BABA IRI BAZIMA

M23 yatojwe kwicana nga ntaganda

Nta kindi UN yavuga kuko ntiyifuza ko untambara irangira. Bababazwa cyane n’uko M23 iba yabashyize hanze kandi bitari kera bizashira kuko abazungu si bo Mana.
No muri 1994 bari banze kuvuga ko ibibera mu Rwanda ari jenoside ikorerwa abatutsi, ahubwo bagakomeza kugemurira abizanyi intwaro.
Ukuri guca mu ziko ntigushye.

Niyo m23 idatera baba barapfuye ubwo numunsi wabo wariwageze ariko UN irabeshta we.erega leta ya congo itanga runswa nubundi.niyompambu abagombq gukemura ikibazo batagikemura nkuko biri ubwose.biba bwiyiki.komubihugu byabo bameze neza.ariko tshisegeti we.ubuyobozi bwawe.ryose.nihafi yantabwo navuzeko umuti wikinazo Ari leta ya congo iwufite kuko niyo ubwayo yabasha kumvikana na m23 naho abandi baririra runswa ubundi bakavugira leta.kandi bakagombye kureba impande zombi. Imana sumukene niyo izi ukuri naho abantu nabantu

ese ikibazo ? rdc imenya imibare y’abapfuye aho ida controla gute?

Monisco intera umujinya nkunva nabarya namenyo ibaze imurenge abantu barapfa bashize ntakintu ivuga abantu baratemagurana kumugaragaro bakarya abandi igaceceka wajya kunva ukunva ngo yakoze iperereza ritagera ahwibintu byabere barangiza bakanabyemeza esubwo ubundi abantu 130 kwaribacye muriryo perereza nibura raport harimo amazina yabo naho bari batuye nubwoko bwabo doreko muri congo bugikoreshwa kugirango bibe ikimenyetso cyafasha kubona abakoze ubwo bwicanyi

Ubwicanyibwo kuba bwaba byo birashoboka hubwo abantu bapfuye bamenye nibantuki amazina yabo aho bari batuye ubwoko bwabo kuko hariya hantu hahoze FDRL kdi yahishe abatutsi ushobora gusanga arinabo bashaka kugereka kuri M23 iperereza ritagera ahwibintu byabereye ritandika amazina yabapfuye muri raport monisco itagera aho M23 iyobora kdi ikarenga ikagera aho FDRL ikorera iyo UN iraganishahe ibihugu byacu koko