Iran ivuga ko mu rwego rwo guhora urupfu rwa Gen. Soleimani uherutse kwicwa n’Abanyamerika mu gitero cy’i Baghdad, nayo izibasira ahantu 35 havuze byinshi kuri Amerika ndetse ko n’Umujyi wa Telaviv wo muri Israel utazasigara. Aljazeera itangaza ko ibi byavuzwe n’uyobora Ingabo za Iran mu Majyepfo, Gen. Gholamali Abuhamzeh kuri uyu wa 4 Mutarama 2019. Gen. Gholamali avuga ko Iran izakora ibishoboka byose igahana Umunyamerika aho ari hose yabasha kugera. Ati: “Abanyamerika bafite ubwato n’ibikoresho by’intambara binyuzwa muri Hormuz. Aho Iran yakwibasira ni ahantu yagenzuye kuva kera.” Yakomeje agira ati: “Hari ahantu 35 mu karere ndetse na Telaviv. Aho hose twahagera.” Uyu musirikare mukuru avuga ko Iran ikwiriye guhorera urupfu rwa Gen. Soleimani ku Banyamerika. Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei yatangaje ko igihugu cye cyiteguye guhora ku buryo bukomeye iyicwa ry’Umujenerali wabo Qassem Soleimani Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziciye ku Kibuga cy’Indege cya Baghdad kuri uyu wa Kane, itariki 02 Mutarama. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu w’Amerika (White House) ndetse na ‘Etat-Major’ (Pentagon) bemeje ko biciye Gen. Soleimani muri Iraq, hemezwa ko iki gitero cyagabwe ku mabwiriza ya Perezida Donald Trump kandi cyari kigamije gukumira ibindi bitero byategurwaga na Iran ku nyungu za Amerika.


