Bwiza

Iran: Umukobwa w’imyaka 14 yishwe n’umugabo we nyuma y’iminsi 10 abyaye

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 28 Ugushyingo 2026 saa 09:54
Iran: Umukobwa w’imyaka 14 yishwe n’umugabo we nyuma y’iminsi 10 abyaye

1526816

Umukobwa w’imyaka 14 wo mu Ntara ya Kerman muri Iran, yishwe bivugwa ko yakubiswe n’umugabo we w’imyaka 20, nyuma y’iminsi 10 gusa yibarutse umwana wabo wa mbere.

Uyu mukobwa witwa Sogand Moshtareki, yashyingiwe afite imyaka 13. Amakuru yatangajwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu avuga ko umugabo we, Ali Khadami, yamwiciye mu rugo nyuma yo kutumvikana ku kuba yarashakaga gusura umuryango we.

Se wa Sogand yavuze ko atigeze ashyigikira iryo shyingirwa kuko umukobwa we yari akiri umwana kandi yiga ni. Yavuze kandi ko umugabo we yamubuzaga kuvugana n’umuryango we ndetse akamufungirana mu rugo.

Urwego rw’ubuyobozi mu gace ka Arzuiyeh rwemeje ko Khadami yatawe muri yombi tariki ya 10 Ugushyingo 2026. Amakuru avuga ko yemeye ko yamwishe, avuga ko byaturutse ku makimbirane yo mu muryango.

Urupfu rwa Sogand rwongeye guteza impaka ku ishyingirwa ry’abana muri Iran, aho amategeko yemera ko abakobwa bashobora gushyingirwa kuva ku myaka 13.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.