Bwiza

Iran yatangiye gutoza abagore intambara - Amafoto

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kane, 12 Ugushyingo 2026 saa 07:42
Iran yatangiye gutoza abagore intambara - Amafoto

1460878

Leta ya Iran yatangije ikigo cyihariye cy’imyitozo ya gisirikare igenewe abagore b’abasivili, aho bigishwa gukoresha imbunda, indege zitagira abapilote (drones) n’uburyo bwo kwirwanaho mu gihe igihugu cyaba kiri mu ntambara.

Iki kigo cyafunguwe ku wa 10 Ugushyingo 2026, giherereye kuri Azadi Square mu murwa mukuru Tehran, kiyoborwa n’umutwe wa Basij ufitanye isano n’Ingabo zidasanzwe za Iran (IRGC).

Nk’uko ikinyamakuru Latin Times kibitangaza, abagore bitabira iyi myitozo bigishwa gukoresha imbunda zo mu bwoko bwa Kalashnikov, izindi mbunda zirimo iza sniper, ndetse n’ibikoresho birinda ibitero byo mu kirere. Banigishwa gukoresha drones nto, kuzimya inkongi z’umuriro, gutanga ubutabazi bw’ibanze no gukora ibikorwa byo gutabara mu mijyi.

Iyi gahunda iri muri gahunda y’igihugu ya Janfada yatangijwe muri Werurwe 2026, igamije kongera ubushobozi bw’abaturage mu kwirwanaho no kurinda igihugu mu gihe habaye ibitero.

Abayobozi ba Iran batangaje ko abantu barenga ibihumbi 500 biyandikishije mu mitwe y’abakorerabushake mu minota 100 gusa nyuma yo gufungura kwiyandikisha. Icyakora, imibare yatangajwe na Leta ivuga ko abiyandikishije bose bagera kuri miliyoni 33.

Ikigo cya Azadi Square ni icya mbere cyagenewe abagore gusa, ariko Iran irateganya gushyira ibindi bigo by’imyitozo mu mijyi minini yo mu ntara zayo 31.

Iyi gahunda ije mu gihe Iran ikomeje kongera imyiteguro y’umutekano nyuma y’ibitero yagabweho na Amerika na Israel mu 2026.

Bwiza News

Bwiza News

Bwiza News

Bwiza News

Bwiza News

Bwiza News

Bwiza News

Bwiza News

Bwiza News

Bwiza News

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.