107620893-15702307-image-m-12_1775155137194

Iran yishe umuhanzi wishoye mu myigaragambyo

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cya Iran cyishe umusore w’imyaka 18 witwaga Amirhossein Hatami, wari umucuranzi wa gitari. Yishwe azira kuba yaritabiriye imyigaragambyo yabaye muri Mutarama.

Uyu musore yafashwe ku itariki ya 8 Mutarama, ashinjwa gutwika inyubako y’itsinda ry’abasirikare rizwi nka Basij mu murwa mukuru Tehran. Nyuma yo gufatwa, yamaze ibyumweru ari wenyine muri gereza.

Yanagaragajwe kuri televiziyo y’igihugu ari kubazwa ibibazo mu buryo bukomeye cyane.

Ku itariki ya 7 Gashyantare, urukiko rwamukatiye igihano cyo kwicwa, rumushinja icyaha cyitwa “kurwanya Imana” (Moharebeh). Hanyuma ku wa Kane, ubuyobozi bw’inkiko bwatangaje ko yishwe mu gitondo cya kare, amanitswe.

Abayobozi ba Iran bavuze ko yakoze ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu, bavuga ko yakoraga afatanyije n’ibihugu nka Amerika na Israel.

Ariko umuryango Amnesty International wanenze cyane iki cyemezo, uvuga ko: Urubanza rwe rutari ruboneye, yakatiwe vuba cyane, bitarenze ukwezi afashwe, yari akiri muto

Hari kandi impungenge ko hari abandi bantu benshi bashobora gukurikira, kuko hari amakuru avuga ko abandi bane bamaze gushyirwa ahantu hitegurirwa abantu bagiye kwicwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *