Gabola Church ryo muri Afurika y’Epfo ryihariye ku yandi matorero ya Gikirisitu, kuko rikoresha inzoga mu materaniro ndetse no mu muhango wo kubatiza abayoboke baryo.
Iri torero ryashinzwe mu 2017 na Bishop Tsietsi Makiti, rikakira abantu banywa inzoga bavuga ko batumva bisanzuye mu yandi matorero kubera amabwiriza agenga imyitwarire.
Ubushakashatsi bwakozwe na Bekithemba Dube, bugasohoka mu kinyamakuru Religions mu 2019, bugaragaza ko bamwe mu bayoboke baryo bishimira ko badacirwa urubanza kubera imibereho yabo, kandi ko batanga amafaranga yabo ku bushake aho gusabwa icyacumi.
Icyakora, ubushakashatsi bunagaragaza impaka ku myemerere n’imikorere y’iri torero, bwibutsa ko ubwisanzure bwo gusenga bukwiye kujyana no kurengera uburenganzira bwa muntu.


