Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwashiriweho gukurikirana imanza n’ibyaha byasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwashiriweho u Rwanda (IRMCT) yavuze ko bitarenze Ukwakira 2020, Kabuga Félicien ashobora koherezwa i Arusha.
Ibi umushinjacyaha wa IRMCT, Serge Brammertz yabitangarije i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kanama 2020, aho yaje gushaka ibimenyetso byiyongera ku bishinja Kabuga, hamwe n’andi makuru yafasha gushakisha abandi batarafatwa baregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Biracyagoranye kumenya igihe urubanza rwa Kabuga Félicien ruzatangirira, turacyategereje ko yoherezwa muri gereza y’Urukiko, bishobora kuba muri Nzeri cyangwa mu Kwakira, “
Brammetz yavuze ko akurikije imikorere y’uru rwego akorera n’imikorere ya TPIR basimbuye, bisaba byibura igihe cy’umwaka hagati yo gufatwa kukekwa no gutangira iburanisha.
Serge Brammertz avuga ko kwihuta k’urubanza rwa Kabuga Félicien, bizaterwa n’impande zombi z’ababurana, Ubushinjacyaha ku ruhande rumwe ndetse na Kabuga hamwe n’abamwunganira ku rundi ruhande.
Brammertz yavuzeko mu zindi mpamvu zamugenzaga harimo no gukorana n’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda mu gushaka andi makuru yabafasha gushakisha abandi bakoze jenoside mu Rwanda bakidegembya barimo Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema, Aloys Ndimbati, Phéneas Munyarugarama na Charles Sikubwabo.
Kabuga Félicien yatawe muri yombi na Polisi y’Ubufaransa kuwa 22 Gicurasi 2020, aho akurikiranweho gukangurira abantu gukora Jenoside no gutera inkunga abateguye bakanakora jenoside.


