Isezerano rya Tshisekedi ku mitwe yitwaje intwaro yemeye ibiganiro na we

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashimiye imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bw’igihugu cye yemeye kugirana ibiganiro na Guverinoma ye, avuga ko igisubizo cyayo kiza ari icyubahiro kuri RDC.

Tshisekedi yabigarutseho ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo yagezaga ijambo ku bahagarariye iriya mitwe bari mu biganiro na Guverinoma ya RDC biri kubera i Nairobi.

Perezida Tshisekedi yasezeranyije abagize iriya mitwe ko yiteguye kubatega amatwi akumva icyo bakeneye, ndetse anizeza iriya mitwe umutekano.

Yavuze ko Congo Kinshasa izatera imbere byonyine mu gihe ifite Igisirikare na Polisi bifite ubushake bwo kurinda inyungu zayo.

Ati: “Impamvu zitandukanye zabateye gufata intwaro ndazumva. Ariko mu rwego rwo guteza imbere igihugu cyacu, dukeneye kubaka no gushyigikira igisirikare cy’igihugu na Polisi byiteguye kurinda abahungu n’abakobwa ba RDC.”

Tshisekedi yaboneyeho gusaba imitwe yose yitwaje intwaro kuzirambika no gusubira mu buzima busanzwe mu rwego rwo gutanga ubufasha mu kubaka bundi bushya igihugu buri muturage wese azungukiramo.

Ati: “Uru ni urugendo ruzirikana ibibazo byose. Tugiye kubona inkunga mu bya tekiniki n’izindi nkunga ku baterankunga benshi kugira ngo tubashe gutsinda.”

Kugeza ubu imitwe yitwaje intwaro irenga 30 ni yo iri mu biganiro by’amahoro na Guverinoma ya RDC bigamije kugera ku bwumvikane bwo gushyira intwaro hasi.

Amakuru avuga ko imwe mu mitwe iri gusaba igihe cyo gutekereza ku byemezo igomba gufata, gusa ngo ifite ubushake bwo kuba yashyira intwaro hasi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *