Ishimwe Vestine, umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bagize itsinda Vestine & Dorcas, yasabwe aranakobwa n’umukunzi we Ouedraoso Idrissa, mu birori byabereye ku Intare Conference Arena i Rusororo.
Uyu muhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Nyakanga 2025, witabirwa n’abagize imiryango yombi, inshuti za hafi, abakunzi babo ndetse n’ibyamamare birimo umuhanzi Chriss Easy n’abandi.
Ni ibirori byaranzwe n’umunezero n’amarangamutima menshi, aho Vestine n’umukunzi we Idrissa berekanye urukundo rwabo mu ruhame, imbere y’ababashyigikiye.
Vestine na Dorcas bamamaye cyane mu ndirimbo nka “Adonai” na “Yebo”, bakaba baragize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki wa Gikirisitu mu Rwanda.



