BWIZA ADVERTISING NETWORK
Bwiza

Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry'u Rwanda: Hatangijwe icyiciro cya 1 cy'amasomo

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Ku Cyumweru, 27 Nzeri 2026 saa 06:38
Iminota 1 yo gusoma536 Abasomye
Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry'u Rwanda: Hatangijwe icyiciro cya 1 cy'amasomo
Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yatangije ku mugaragaro Icyiciro cya Mbere cy'amasomo ( Course 1-26/27) mu Ishuri Rikuru ry'u Rwanda rya Gisirikare, riherereye i Bumbogo mu karere ka Gasabo.

Bwiza News

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Muri uyu muhango, Minisitiri Marizamunda yashimiye icyiciro cya mbere cy’abasirikare bakuru batangiranye n' iri Shuri Rikuru ry' u Rwanda, anaha ikaze abayobozi baryo n’abarimu bazagira uruhare mu mahugurwa y'icyiro cya mbere azamara amezi 11.

Bwiza News

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Minisitiri w'Ingabo yavuze ko itangizwa ry’aya masomo ari intambwe ikomeye mu guteza imbere uburezi n’amahugurwa bya gisirikare bishingiye ku bumenyi n’ubunyamwuga.

Bwiza News

Iri Shuri Rikuru ry' u Rwanda rya Gisirikare ni rimwe mu yagize Kaminuza Nkuru y' u Rwanda ya Gisirikare, ryashinzwe nyuma y’amabwiriza yatanzwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), hagamijwe gutanga uburezi n’amahugurwa ku rwego rwo hejuru rw’imiyoborere y’ingabo

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com
Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com