Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, kuwa Gatanu yatangije ku mugaragaro amasomo ku banyeshuri batangiye kwiga mu Ishuri Rikuru ry’Ubuvuzi rya Gisirikare (Defence College of Health Sciences) rifite icyicaro mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako. Gufungura iri shuri ni intambwe ikomeye mu gushimangira uburezi bwihariye mu buvuzi bwa gisirikare no guteza imbere ubumenyi n’ubunyamwuga bw’abakora mu rwego rw’ubuzima mu Ngabo z’u Rwanda.
Mu ijambo rye, Minisitiri Marizamunda yavuze ko iri shuri rigamije guhuza ubumenyi bwa gisirikare n’ubuvuzi bugezweho, ndetse no gutegura inzobere mu by’ubuzima kugira ngo zishobore gukora neza mu bihe n’ahantu hatandukanye ibikorwa bya gisirikare bishobora kubera.
Minisitiri w'Ingabo yagize ati: “Ishuri Rikuru ryigisha ubuvuzi rya Gisirikare ryashyizweho kugira ngo rihuze ubumenyi bwa gisirikare n’ubuhanga buhanitse mu buvuzi. Rizaba Ishuri ry’ingenzi mu gutangirwamo uburezi bwihariye mu buvuzi bwa gisirikare, aho ubumenyi n’ubushobozi mu buvuzi bizahuzwa n’ibikenewe mu gutanga ubuvuzi mu gihe cy’amahoro ndetse no mu bihe bigoye by’urugamba”.
Yongeyeho ko ishyirwaho ry’iri shuri rigaragaza ubushake bwa Guverinoma bwo gukomeza guteza imbere uburezi mu by’ubuvuzi no kunoza serivisi z’ubuzima zihabwa abasirikare.
Ati: “Ishyirwaho ry’iri Shuri Rikuru ry'Ubuvuzi ni ikimenyetso cy’ubwitange mu guharanira ko abasirikare bacu bahabwa uburezi n’ubuvuzi biri ku rwego rwo hejuru."
Minisitiri w'Ingabo yakomeje ashimangira uruhare rw'iri shuri mu bushakashatsi, guhanga udushya no guteza imbere ubushobozi bw’abayobozi mu bijyanye n’ubuvuzi bwa gisirikare.
Yagaragaje ko gushimangira uburezi n’amahugurwa mu bijyanye n’ubuvuzi bwa gisirikare bizagira uruhare mu kongera ubushobozi bwo kwitegura no gukora neza mu bikorwa bya gisirikare, binyuze mu gutuma abaganga baba biteguye gutanga ubufasha bunoze kandi bwihuse, hashingiwe ku bikenewe bigenda bihinduka mu Ngabo.
Minisitiri Marizamunda yabwiye abanyeshuri batangiranye n' iri Shuri kwitwararika, abasaba kwakira amahirwe ndetse n’imbogamizi biri imbere.
Yagize ati: “ Ni mwebwe ba mbere mutangiranye n'iri Shuri. Icyemezo mwafashe cyo gukorera igihugu cyacu binyuze mu kugira uruhare mu rwego rw’ubuzima mu Ngabo z'igihugu kirashimishije, kandi ndabizeza ko inzira iri imbere izaba irimo amahirwe ndetse n'imbogamizi ariko izabageza ku musaruro ushimishije.”
Yeshigeta Gelaw, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry'Ubuvuzi rya Gisirikare yagaragaje ko iki kigo gifite uruhare mu gutegura no guteza imbere inzobere mu by’ubuzima bwa gisirikare zifite ubushobozi, hibandwa ku mitsindire myiza mu masomo, ubunyamwuga, ubushakashatsi no guhanga udushya.
Bwana Gelaw yagize ati: “Uyu munsi, ntabwo dufungura gusa Ishuri rishya. Mu by’ukuri, dutangije uburyo bushya bwo guteza imbere u Rwanda hitawe ku burezi bufite ireme, serivisi, ubushakashatsi no guhanga udushya. Dutangiye urugendo rugana ahazaza dufite intego ikomeye, yagutse kandi ntidutinya kuvuga ko twifuza gushyira iri Shuri mu bigo by’indashyikirwa mu gutanga ubumenyi mu buvuzi muri Afurika.”
Ifungurwa ry'Ishuri Rikuru ry' Ubuvuzi rya Gisirikare ni igice gishya mu iterambere ry’uburezi mu buvuzi bwa gisirikare mu Rwanda, ritanga urubuga rwo guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bwihariye mu buvuzi, bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abasirikare no kongera ubushobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwo kwitegura no gukora neza mu nshingano zabo.

