Ubukerarugendo mu Rwanda ni rumwe mu nzego zinjiriza igihugu amafaranga menshi. Gusa kimwe n’ibindi bikorwa bitandukanye, ubukerarugendo bwazahajwe bikomeye n’ingaruka za Korona Virusi.
Ku wa 29 Gicurasi, Misiniteri y’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda yatangaje ko yageneye uru rwego miliyari 3.5 z’amafaranga y’u Rwanda, agamije kuzahura uru rwego rwazahajwe bikomeye n’ifunga ry’ibikorwa rusange hagamijwe gukumira icyorezo cya Korona Virusi.
Umuyobozi w’ikigo cy’iterambere mu Rwanda, Claire Akamanzi yatangaje ko ayo mafaranga yahawe uru rwego azakoreshwa mu bikorwa binyuranye byo kuzamura uru rwego no kongera kurusubiza ku murongo n’umuvuduko rwariho mbere y’uko Covi-19 igera mu Rwanda.
Ubwo yasobanuriraga abagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko izi miliyari 3.5 bagenewe zizafasha abanyamahoteli n’abandi bafite aho bahurira n’ubukerarugendo kubona inguzanyo zo kuzahura ibikorwa byabo byoroshye.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uziel Ndagijimana ubwo yagezaga ku badepite imiterere y’Igengo y’Imari ya 2020/2021, yagaragaje ko amafaranga ava mu bukerarugendo yagabanyutse ku kigero cya 35% biturutse kuri Covid-19.
Mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 16 Kamena harimo n’uwo kwemerera ubukerarugendo kongera gukor, hubahirizwa amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.
Muri aya mabwiriza kandi harimo avuga ko: “Buri mushyitsi w’umunyamahanga agomba kubanza kwipimisha iminsi itatu mbere y’uko afata urugendo. Mu gihe ageze mu Rwanda, abanza gushyirwa mu kato no gupimwa.” Ibi bigakorwa mu masaha 48. Akabona ubwererwa kujya aho ashatse gusura.
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere kandi, cyashishikarije Abanyarwanda by’umwihariko gusura ibyiza by’iwabo mu byiswe ‘Domestic Tourism’. Mu gushimangira iyi gahunda, RDB yagabanyije ibiciro ku Banyarwanda basura Ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga, kigera ku madorai 200 ku muntu umwe.
Abanyamahanga basura u Rwanda mu matsinda, na bo bagabanyirijweho 15% ku kiguzi rusange cyo gusura ingagi. Mu gihe ba mukerarugendo baturutse mu mahanga bo bishyura 1500 cy’amadorari nta gihindutse.
Ubuyobozi bwa RDB buvuga ko n’ubwo ingaruka za Covid-19 ku rwego rw’ubukerarugendo zitarashira, hari icyizere bagendeye ku mibare y’abitabira ubukerarugendo muri iyi minsi mike bamaze bafunguye.
Imibare ya RDB yerekana uko pariki z’igihugu zisurwa nyuma yo gusubukura imirimo, Pariki y’Ibirunga ni yo iza ku isonga mu zisurwa cyane.
Kuva Pariki y’Ibirunga yasubukura imirimo, imaze kubona ubusabe bw’abifuza kuyisura 240, abagera ku 180 barayisuye. Umubare munini w’abasura Pariki y’Ibirunga ni abanyamahanga.
Pariki y’Akagera imaze gusurwa n’abagera kuri 300, biganjemo Abanyarwanda.
Pariki ya Nyungwe ibarizwamo ikiraro cya Canopy Walk imaze gusurwa n’abantu 30.
RDB ivuga ko n’ubwo umubare w’abitabira gusura pariki ukiri muto, hari icyizere ko uko ingamba zikomeza gufatwa ariko umubare uzagenda uzamuka. Mu gihe ubukerarugendo bwamaze budakora, uru rwego rwahombye asaga miliyari 35 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubukerarugendo mu Rwanda buri mwaka bwinjiza miliyoni zirenga 800 z’amadorari y’Amerika mu ngengo y’imari y’igihugu .


