Ishyaka FDC rya Col Besigye ryanenze uburyo u Rwanda ruri kubakamo umubano warwo na Uganda

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) rya Col Dr Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, ryanenze uburyo Leta y’u Rwanda iri kubaka umubano wayo na Uganda rivuga ko wakabaye ushingira ku gihugu n’abantu aho kuba ku muryango wa Perezida Yoweri Museveni.

FDC yatangaje ibi nyuma y’amakuru yamenyekanye ku munsi w’ejo y’uko Gen Salim Saleh usanzwe ari umuvandimwe wa Perezida Yoweri Museveni ateganya kugirira uruzinduko hano mu Rwanda.

Byari byitezwe ko uyu mugabo usanzwe ari Umujyanama wa Museveni mu by’umutekano agera mu Rwanda kuri uyu wa Kane, gusa amakuru aturuka muri Uganda avuga ko uruzinduko rwe rwimuriwe ku yindi tariki.

Uyu mugabo byari byitezwe ko agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame yagombaga kuza mu Rwanda nyuma y’iminsi mike Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ahagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe.

Mu kwezi gushize ni bwo Gen Muhoozi yagiriye uruzinduko hano mu Rwanda, agirana ibiganiro na Perezida Kagame byibanze ku mubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe warajemo igitotsi.

Ishyaka FDC kuri Twitter ryavuze ko u Rwanda rutakabaye rwubakira umubano ku bagize umuryango wa Perezida Museveni ko ahubwo rwakabaye ruwubakira ku baturage b’ibihugu byombi.

Riti: “Turagira ngo tugire u Rwanda inama yo kubaka umubano warwo nk’umubano uri hagati y’ibihugu n’abaturage, aho kuba umubano w’umuryango wa Museveni.”

Iri shyaka ryavuze ko “Uganda si umutungo wa Museveni, tugomba kwita ku hazaza h’ibihugu byacu byombi nyuma y’irangira ry’ubu butegetsi riri hafi kuba.”

Gen Muhoozi nyuma y’uruzinduko yagiriye mu Rwanda yakunze kwandika kuri Twitter ubutumwa buruvugaho kenshi ndetse n’ubuvuga imyato Perezida Paul Kagame yita se wabo.

Col Besigye ubwo yavugaga kuri aya magambo, yanenze imyitwarire ya Gen Muhoozi avuga ko amagambo ye ateje ikibazo.

Ati: “Iri menyekanisha n’iteshagaciro ry’imibanire y’ibihugu riteje ikibazo.”

Yavuze ko agendeye ku bikomeje gutangazwa na Muhoozi “birasa n’aho umubano w’abaturage ba Uganda n’u Rwanda ushingiye ku buryo Muhoozi Kainerugaba na Yoweri Museveni babana na ’se wabo’ Perezida Paul Kagame.”

Icyo gihe yavuze ko ibi ari bibi kandi bikaba biteje ikibazo ku baturage b’ibihugu byombi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ishyaka FDC rya Col Besigye ryanenze uburyo u Rwanda ruri kubakamo umubano warwo na Uganda
    muri africa umubano w’ibihugu byose ushingiye kubabiyobora ntabwo ari kunyungu z’abaturage

  2. Ishyaka FDC rya Col Besigye ryanenze uburyo u Rwanda ruri kubakamo umubano warwo na Uganda
    muri africa umubano w’ibihugu byose ushingiye kubabiyobora ntabwo ari kunyungu z’abaturage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *