Ishyaka rya Museveni ryihakanye uwatewe umusumari mu itama ari ryo azira

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda (NRM) mu Karere ka Mbale bwihakanye,  Isaac Kitoogo uherutse gutangaza ko yatewe umusumari mu itama azira gusingiza ishyaka rya Perezida Yoweli Museveni.

Kitoogo avuga ko yatewe umusumari mu itama ubwo yatahaga avuye mu Mujyi wa Mbale, agahura n’abagabo batatu bamubuzaga gukomeza gusingiza Museveni na NRM ye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi wa NRM muri Mbale,  Mahamood Masaba yavuze ko Kitoogo ari umubeshyi, ko ahubwo yagiraga ngo Leta imuhe amafaranga.

Ati “ Nyuma yo kubisuzuma twasanze atari umurwanashyaka wacu. Muri aka karere  nta muntu wo muri NRM wigeze aterwa umusumari. Ntekereza ko ari ikinyoma yagiraga ngo Leta imuhe amafaranga, abeshya ngo yagabweho igitero.”

Masaba yasabye ko ahubwo Kitoogo yashyikiriwa inzego z’iperereza kuri iki cyaha.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Aravuga ibi mu gihe uyu mugabo yari afite umusumari mu itama ndetse yavuye n’amaraso menshi, hakibazwa uko yaba yaratetse uyu mutwe, akibabaza bene ako kageni.

The Daily Monitor

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *