Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State, washyize hanze amafoto y’ibikoresho byinshi bya gisirikare byafatiwe mu gitero uheruka kwigamba ko wagabye ku kigo cya gisirikare muri Mozambique.
Uyu mutwe mu itangazo wasohoye ku wa Mbere tariki ya 09 Gicurasi, wigabye kugaba igitero mu kigo cya gisirikare cy’ahitwa Quiterajo ho mu karere ka Macomia kari mu tugize intara ya Cabo Delgado iherereye mu majyaruguru ya Mozambique.
Ni igitero uyu mutwe watangaje ko wiciyemo abasirikare batatu.
Amafoto Islamic State yashyize hanze yerekana ibikoresho bitandukanye bya gisirikare birimo imbunda nyinshi, amasasu, za grenades, terefoni, Radiyo z’itumanaho, imyambaro ya gisirikare n’ibindi byinshi ivuga ko yafatiye muri kiriya gitero.
ISIS yavuze ko usibye kwica bariya basirikare, yanasize itwitse icyo kigo cya gisirikare.
Leta ya Mozambique nta cyo iratangaza kuri aya makuru.
Cyakora cyo kuva muri 2017 intara ya Cabo Delgado yugarijwe n’ibyihebe byo mu mutwe wa Al Shabaab ushamikiye kuri ISIS, gusa ingabo za Mozambique zifatanyije n’izirimo iz’u Rwanda kuva mu mwaka ushize zikomeje ibikorwa byo kubihiga, mu rwego rwo kugarura amahoro muri iriya ntara.





